Guhanganira kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi giteganyijwe mu mpeshyi ya 2030, bikomeje gufata indi ntera, aho ku ikubitiro Maroc yagaragaje kuwakira, hakurikiraho Espagne.
Gusa amakipe y’ibigugu muri Espagne ari yo FC Barcelone n Real Madrid, buri imwe yagaragaje ko ishishikajwe no kwakira uyu mukino, ahanini zigashingira ku ishoramari zombi zakoze ryo kuvugurura stade ya Santiago Bernabeu na Camp Nou.
Guhangana kw’aya makipe, kwatumye Perezida wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, Javier Tebas, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Madrid, José Luis Martínez-Almeida, bavuga ko ntacyo leta iri gufasha mu kunga ubumwe kw’impande zombi, kugira ngo uyu mukino ubere muri icyo gihugu nk’uko biri gukorwa na Maroc.
Alberto Núñez Feijóo na we wifuza kuba Minisitiri w’Intebe muri Espagne, na we yatangaje ko nta mpamvu yo kwakira n’indi mikino y’Igikombe cy’Isi, igihe byananiranye gutegura umukino wa nyuma.
Kudahuza kuri uyu mushinga wo kwakirira uyu mukino muri Espagne, biraha amahirwe Maroc, dore ko Portugal na yo iri mu bihugu bizakira iri rushanwa idashishikajwe na wo.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuzweho gusezeranya Maroc kuzakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030, mu gihe yaba imushyigikiye mu matora yo kongera kuyobora FIFA, ateganyijwe mu 2027.
Ku wa 26 Ugushyingo, i Casablanca hateganyijwe inama ya Morocco Showcase Summit izitabirwa n’abarenga 300 barimo abashoramari mu bukerarugendo, amahoteli n’imiturire, ikazibanda ku mahirwe y’ishoramari igihugu gifite mu gihe cyitegura Igikombe cy’Isi cya 2030.
Mu mishinga minini iteganyijwe kurangira mbere ya 2030 harimo kuvugurura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mohammed V i Casablanca. Iki kizatwara miliyari 1,5$.
Usibye uyu mushinga uzongera ubushobozi bw’ikibuga bukava ku kwakira abagenzi miliyoni 14 bakagera kuri miliyoni 35, Maroc irimo gushora miliyari 9,6$ mu guteza imbere ubwikorezi bwa gari ya moshi.
Iki gihugu kuvugurura stade zitandukanye, kikanubaka inshya ya Stade Hassan II nshya i El Mansouria izatwara miliyoni 500$, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 115.000.
Iyi izaba ari imwe muri stade nini zihanganiye kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030, ihanganye na Santiago Bernabeu ijyamo abafana 84.000 yavuguruwe kuri miliyari 1,5$, na Camp Nou iri kuvugururwa kuri miliyari 2$ ikazajya ijyamo abafana 105.000.









Ibitekerezo 0