Fernandes yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino Manchester United yatsinzwemo na Bournemouth ibitego 3-0 kuri Old Trafford ku Cyumweru, nyuma yo kugaragaza kutishimira imikinire y’umutoza ubwo iyi kipe yatsindwaga na Como ibitego 4-1 muri UEFA Champions League.

Nyuma y’iyo ntsinzwi, hatangiye kwibazwa ku hazaza ha Carrick muri Manchester United, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko azakomeza kuyitoza, byibura mu mukino izasuramo Chelsea ku wa Gatandatu.

Ku wa Kabiri, Carrick na Fernandes bagiranye ibiganiro ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington, bagamije gukemura ibibazo byari hagati yabo no gukomeza gukorana neza.

Carrick yavuze ko nta mpaka zikwiye kuba ku kuba Fernandes yakomeza kuba kapiteni, ashimangira ko ari umukinnyi w’ingenzi muri Manchester United.

Ati “Afite umuhate n’ubushake bwo gukinira iyi kipe no gufasha ibintu kumera neza. Nta kibazo na kimwe gihari kuri iyo ngingo.”

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo gusiga Fernandes ku ntebe y’abasimbura cyari icy’umukino wa Bournemouth gusa, ashimangira ko uyu Munya-Portugal yayoboye ikipe neza mu myaka myinshi kandi ko azakomeza kubikora.

Manchester United igiye gukina na Chelsea imaze imikino umunani idatsinda, uruhererekane rubi iheruka kugira mu mwaka w’imikino wa 2015/16.

Carrick yavuze ko adakeneye kwizezwa n’ubuyobozi ko azakomeza gutoza Manchester United kuko asobanukiwe inshingano ze n’ibyo asabwa kugeraho.

Ati “Nsobanukiwe neza akazi kanjye n’inshingano zijyana na ko. Sinkeneye ko hagira unyizeza ikintu icyo ari cyo cyose.”

Uretse kuri Chelsea, Manchester United ishobora gukomeza gutozwa na Carrick mu mikino izahuramo na Roma muri Champions League na Aston Villa muri Premier League mu ntangiriro z’Ugushyingo, mbere y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.

Bruno Fernandes yashyizwe ku ntebe y'abasimbura ku mukino batsinzwemo na AFC Bournemouth
Umutoza Michael Carrick yemeje ko Bruno Fernandes azakomeza kuba Kapiteni wa Manchester United