Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakinwe imikino ya nyuma muri shampiyona ya MLS, hamenyekana amakipe azakina imikino ya kamarampaka.

Mu mikino yakinwe harimo uwahuje Inter Miami na Charlote warangiye ari ibitego 3-3. Nubwo muri ibi bitego nta cya rutahizamu Lionel Messi, ntibyamubujije kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi kurusha abandi.

Mu mwaka usanzwe w’imikino wa 2026, Lionel Messi yakinnyemo imikino 31, ayitsindamo ibitego 26. Ni mu gihe mu mwaka wa 2025 yari yatsinze ibitego 29 mu mikino 28.

Yahise akora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya ruhago ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wegukanye igihembo cy’urukweto rwa Zahabu inshuro ebyiri zikurikiranya.

Yarushije ibitego bine Umunya-Croatia, Peter Musa, ukinira FC Dallas uri ku mwanya wa kabiri, akarusha Umwongereza Sam Surridge ukinira Nashville SC ibitego bitanu.

Messi w’imyaka 39 ari kwandika mateka mashya mu mupira w’amaguru, nyuma y’igihe gito asezeye ku gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Lionel Messi yegukanye igihembo cy'uwatsinze ibitego byinshi