Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, ni bwo ibi bigo byose byahagaritse aya masezerano kubera amagambo uyu mukinnyi yatangaje ku wahoze ari Perezida w’u Bushinwa, Mao Zedong.
Uyu rutahizamu wa Real Madrid yakoze ikiganiro n’abanyamakuru, agerageza gutebya abajijwe ikintu akorerwa cyane kuri internet kimusetsa, avuga ko ari igihe aba yahawe ishusho ya Mao Zedong, amwita “umunyagitugu w’Umushinwa”.
Yavuze ko iyo foto imusetsa cyane kandi ko ayikoresha aganira n’inshuti ze.
Aya magambo yateje uburakari mu Bushinwa, ikigo cya Dongpeng Beverage Group gitunganya ibyo kunywa bidasembuye kivuga ko gihagaritse amasezerano na we, yari yarasinywe muri Mata 2026, mbere y’uko yitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.
Si iki gusa kuko n’ikindi cya Mengniu gitunganya amata n’icya Milkground gitunganya ‘fromage’ byahagaritse amasezerano na we. Ni mu gihe CCTV na yo yahagaritse kwerekana imikino ya La Liga.
Nyuma yo gusuzuma neza amakosa yakoze, uyu mukinnyi yasabye imbabazi Abashinwa, avuga ko amagambo ye atari akwiriye, bityo asabye imbabazi uwo ari wese byababaje kuko atari abigambiriye.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 27 atakaje Ballon d’Or ya 2026, yegukanywe na Harry Kane mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026.








Ibitekerezo 0