Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports n’abatoza bayo, baganiriye bagasanga abakinnyi batazakenerwa nubwo bamwe bari bagifite amasezerano muri iyi kipe.
Abakinnyi basezerewe ni Nsengiyumva Mustafa ukina mu busatirizi na Mbogo Ally wari watakaje umwanya mu bwugarizi agahita asinyira Gasogi United, amasezerano y’umwaka umwe.
Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yemereye IGIHE ko bamaze gutandukana burundu na Mbogo na Nsengiyumva.
Ati “Mbogo na Mustafa twamaze gutandukana. Abandi oya ntawe turatandukana na we.”
Nubwo aba bakinnyi babiri ari bo bamaze gutandukana na Kiyovu Sports bidasubirwaho, ariko haravugwa na myugariro Irambona Eric wagowe n’uburwayi kuva yasinyira iyi kipe mu mwaka washize w’imikino.
Kuri Irambona, amakuru avuga ko akirwaye mu gihe Nsengiyumva Mustafa we yari amaze iminsi hari imyitwarire mibi yakomeje kumugaragaraho.
Abakinnyi bashobora gutizwa ni Mugenzi Cédric na Gitego Athur wazamuwe mu kipe y’abato ya Kiyovu Sports.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze harimo Nkinzingabo Fiston na Benedata Janvier bavuye muri AS Kigali FC, Pinoki Vuvu Patsheli ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mugenzi Bienvenu na Ndayishimiye Thierry bavuye muri Marines FC.
Hari kandi Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Mukura VS, Rwagasore Shariff wazamuwe avuye mu ikipe y’ingimbi, Bizimana Amissi wakiniraga Sofapaka FC yo muri Kenya na Nshimirimana Ismël uzwi nka Pichu.






Ibitekerezo 0