Tatou ntiyagaragaye mu ikipe Rayon Sports yifashishije ku mukino wa CAF Confederation Cup yahuyemo na Black Bulls ku wa Gatandatu, icyemezo cyabyukije ibibazo byinshi mu bafana n’itangazamakuru, havugwa ko hari ukutumvikana hagati ye n’umutoza.
Mu butumwa yageneye abakunzi ba Gikundiro, yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Mbere, uyu mukinnyi yavuze ko kutagaragara kuri uwo mukino byari icyemezo cya tekiniki kandi ko acyubaha.
Ati “Ku bijyanye n’umukino wa CAF Confederation Cup na Black Bulls FC, nubaha ibyemezo by’umutoza n’uburyo bwo gufata ingamba.”
Yakomeje ashimangira ko kuba atarifashishijwe bidahindura intego afite muri Rayon Sports cyangwa ubushake bwo kuyifasha kugera ku ntsinzi.
Ati “Kutagaragara mu ikipe y’umunsi w’umukino ntibihindura ubwitange bwanjye, intego yanjye, cyangwa icyemezo cyanjye cyo gutanga umusanzu mu gutsinda kw’iyi kipe ikomeye.”
Tatou kandi yahakanye amakuru avuga ko yaba atumvikana na Haringingo, avuga ko ibyo bidahura n’uko we abona ibintu.
Ati “Ndashaka kandi gusobanura ko ibihuha bivugwa ku bwumvikane buke hagati yanjye n’umutoza bitagaragaza intego zanjye cyangwa ubwitange bwanjye.”
Uyu mukinnyi yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugukora cyane, kubaha abatoza, gushyigikira bagenzi be no gukomeza kwitegura igihe azaba akenewe.
Yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports izaba ishaka gukosora amakosa yakoze mu mukino ubanza yahuyemo na Black Bulls.
Tatou yashimiye kandi abafana ba Rayon Sports ku rukundo no gukomeza gushyigikira ikipe, abasezeranya ko abakinnyi bazakomeza gukora cyane kugira ngo baheshe ishema Gikundiro.
Uyu mukinnyi yatanze ubu butumwa mu gihe bivugwa ko hari ikipe yo mu Rwanda yamwifuje, hagashyirwa mu majwi APR FC, ikamusaba kwivumbura kuri Rayon Sports ngo imurekure.
Bivugwa kandi ko kudakinishwa na Haringingo ku mukino uheruka byatewe n’uko yamusuzuguye ubwo bari mu Nzove, bakina umukino wa gicuti wakurikiye gutsindwa na Gorilla FC, akavuga ko atari ngombwa ko ajya mu kibuga abanje kwishyushya.
Ibi byiyongeraho ko ngo Elie Tatou adakozwa kujya mu mazi akonje ya barafu nk’uko abandi bakinnyi babikora nka bumwe mu buryo amakipe menshi akoresha mu kugabanya umunaniro.



Ibitekerezo 0