Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Tony RW FC, ishinja Kamonyi FC kurenga ku mabwiriza agenga amarushanwa mu mukino wahuje amakipe yombi ku wa 25 Ukwakira 2026, mu mikino y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Tony RW FC yagaragaje ko muri uwo mukino warangiye itsinzwe ibitego 2-1, Kamonyi FC yari yashyize ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga barenze umubare wemewe n’amategeko agenga iyi Shampiyona.

Nyuma yo kwakira iki kirego, FERWAFA yakoze isuzuma risanga Kamonyi FC yari yashyize ku rupapuro rw’umukino abakinnyi batanu b’abanyamahanga, mu gihe amabwiriza yemera batatu gusa.

Ingingo ya 10.1 y’amabwiriza agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo ya 2026/27 iteganya ko buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi batanu b’abanyamahanga ishobora gukoresha muri uwo mwaka w’imikino, ariko abemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino umwe ntibarenge batatu.

Ibi bivuze ko nubwo ikipe yaba ifite abakinnyi batanu b’abanyamahanga yandikishije mu buryo bwemewe, idashobora kubashyira bose ku rupapuro rw’umukino umwe, kuko iba irenze ku mubare wagenwe.

FERWAFA yemeje ko Kamonyi FC yarenze kuri aya mabwiriza, bityo ifata icyemezo cyo kuyitera mpaga y’ibitego 3-0, Tony RW FC ihabwa amanota atatu n’ibitego bitatu.

FERWAFA yashimangiye ko “izakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agenga amarushanwa, inasaba amakipe yose yitabira Shampiyona zitandukanye gusobanukirwa neza amabwiriza ayagenga no kuyubahiriza.”

Tony RW FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, yakira Espoir FC mu gihe Kamonyi FC izakirwa na UR FC ku Cyumweru, mu mikino y’Umunsi wa Kabiri.  

Kamonyi FC yatewe mpaga kubera gukinisha abanyamahanga benshi mu mukino wayihuje na Tony RW FC mu Cyiciro cya Kabiri