Urutonde ruheruka guhamagarwa n’Umutoza Stephen Constantine, rugaragaraho abakinnyi 29, harimo icyenda bakina muri Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League, n’abandi 20 bakina mu marushanwa atandukanye ku Isi.

Abenshi muri aba bari bafite imikino mu mpera z’icyumweru gishize ndetse no mu ntangiriro z’iki, akaba ari yo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko abakina mu mahanga bitwaye mu mikino iheruka kuva bava i Kigali mu mukino wa gicuti bahuriyemo na Kenya.

Ntwari Fiacre

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre, yagize akabazo k’imvune ubwo ikipe y’igihugu yakinaga na Cap-Vert, ibyatumye adakina umukino wayo na Kenya.

Uyu mukinnyi yasubiye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ye ya Kruger United FC, ariko ntiyakongera kubona umwanya uhagije kuko mu mikino itatu bakinnye, ibiri yari ku ntebe y’abasimbura, undi umwe uheruka mu mpera z’icyumweru gishize ntiyari ku rutonde rw’abawukinnye.

Mu Mavubi azahanganira umwanya n’abarimo Hakizimana Adolphe wa APR FC, Mugisha Yves udakina muri Rayon Sports na Niyongira Patient wa Police FC.

Ntwari Fiacre ntaheruka kubona umwanya wo gukina

Mutsinzi Ange

Myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange, amaze gukina imikino ine kuva yava mu Rwanda mu Ukwakira. Muri iyo mikino yatsinzemo igitego kimwe, afasha Zira akinira kubona amanota atandatu muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 ni umwe mu b’ingenzi Amavubi azifashisha muri Mali, dore ko mu mukino wo muri Cap-Vert yatanze umupira wavuyemo igitego bikayafasha kuyobora mu rugendo rugana mu Gikombe cya Afurika.

Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi b'ingenzi ba Zira FK

Niyigena Clement

Myugariro Niyigena Clement ukinira Smouha yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Misiri, yahawe umwanya wo gukina mu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.

Ni umukino wabahuje na Pyramids ibatsinda igitego 1-0. Indi mikino yabaye irimo uwa Petrojet na El Gouna ntabwo yahawe iminota yo gukina, mu gihe ku mukino wa Ghazl El Mahallah yahawe iminota itanu gusa yo gukina.

Niyigena Clement ntarabona umwanya uhagije wo gukina

Kavita Phanuel

Myugariro w’Amavubi, Phanuel Kavita Mabaya, aheruka gukina mu Ukwakira 2026, mu mikino ya nyuma Birmingham Legion, ubwo yaburaga itike yo gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo aheruka mu kibuga ku itariki ya 5 Ugushyingo 2026, yakinnye iminota 90 batsinda Brooklyn ibitego 2-1, gusa uyu mukino awuhererwamo ikarita y’umuhondo.

Phanuel Kavita yahamagawe mu Mavubi amaze iminsi mu karuhuko

Nkulikiyimana Darryl

Nkulikiyimana Darryl ukina mu bwugarizi mu ikipe ya kabiri ya Standard de Liège y’abatarengeje imyaka 23 akanayibera kapiteni, ni umwe mu bayifashije mu mpera z’icyumweru.

Ni umukino wayihuje na RWDM Brussels muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bubiligi wasize ikipe ye inganyije igitego 1-1, biyishyira ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo.

Nkulikiyimana Darryl ari mu basimbura beza mu Mavubi

Manzi Thierry

Manzi Thierrry ntiyahamagawe mu mikino iheruka u Rwanda rwakinnye rutangira urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika, kuko icyo gihe nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Uyu mukinnyi yabonye ikipe ya Al-Jolan SC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Iraq, ndetse kugeza ubu amaze kuyikinira imikino ibiri. Umwe ni uwa Duhok SC batsinzemo ibitego 2-0 n’uwa Al Kahraba batsinzemo ibitego 2-1.

Umukino uheruka guhuza ikipe ye na Al Mosul SC, ntabwo Manzi Thierry yawifashishijwemo.

Manzi Thierry yongeye guhamagarwa mu Mavubi

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira Chennaiyin FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Buhinde, yabonye umwanya uhagije wo gukina ariko ikipe ye ntiri gutsinda.

Bahuye na FC Goa banganya igitego 1-1, bakina na Bengaluru FC ibatsinda 2-1, Mohun Bagan Super Giant ibatsinda 1-0, mu gihe banganyije na Kerala ubusa ku busa.

Iyi mikino yose Imanishimwe yarayikinnye, gusa ku wa Kerala yeretswe ikarita itukura ku munota wa gatatu w’inyongera kuri 90 y’umukino.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira Chennaiyin FC aracyakeneye gukora cyane ngo abone umwanya uhagije wo gukinira Amavubi

Leroy-Jacques Mickels

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Leroy-Jacques Mickels, ukinira SV Waldhof Mannheim yo ntiyahawe umwanya uhagije wo gukina mu mikino iheruka.

Ikipe ye ntiri kumuha umwanya uhagije, dore ko kuva mu Ukwakira yahawe iminota 59 gusa mu mikino ine ikipe ye yakinnye. Iyi irimo 12 yakinnye banyagira SG Sonnenhof Großaspach ibitego 5-1, n’indi 47 yakinnye kuri Ingolstadt bagatsindwa ibitego 3-0. 

Mu mikino yo kujya mu Gikombe cya Afurika, amaze gutsinda igitego kimwe, anatanga umupira umwe wavuyemo ikindi.

Leroy-Jacques Mickels ayoboye abakinnyi bitwara neza mu Mavubi

Kwizera Jojea

Kwizera Jojea ni undi mukinnyi uba utegerejweho gukora itandukaniro igihe yahamagwe mu Ikipe y’u Rwanda. Uyu akinira Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu ari mu bafashije ikipe ye kugera mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona, ariko ku wa 31 Ukwakira 2026, basezerewe na Charleston Battery, mu mikino yatsinzemo igitego akaninjiza penaliti, ariko bavamo kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko mu mukino banganyije 1-1. 

Kwizera Jojea ari mu bagenderwaho muri Rhode Island

Mugisha Gilbert

Rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Mugisha Gilbert, ari mu bitwaye neza mu mikino yatambutse, kuko ari gufasha Jwaneng Galaxy FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Botswana.

Imikino ibiri uyu mukinnyi aheruka gukina, yinjije ibitego bibiri. Kimwe yagitsinze banganya na Extension Gunners igitego 1-1, ikindi agitsinda batsinda Matebele ibitego 2-1.

Mugisha Gilbert ahagaze neza muri Jwaneng Galaxy FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Botswana

Mickels Joy-Lance

Rutahizamu w’Amavubi na Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, ategerejwe mu Mavubi nk’Umunyarwanda rukumbi uri gukina imikino ya UEFA Champions League.

Kuva bava mu Rwanda bamaze gukina umukino wa gicuti banganyijemo na Kenya 0-0, uyu mukinnyi amaze kugaragara mu mikio irindwi, irimo iya shampiyona n’iya UEFA Champions League.

Muri iyo batsinzemo ibiri, banganya indi ibiri, mu gihe itatu bayitsinzwe. Yinjije ibitego bitatu, anatanga umupira uvamo igitego.

Mu mukino w’umunsi wa kane wa League Phase wakinwe mu ijoro ryo ku wa Kane, Ugushyingo 2026, uyu mukinnyi yakinnye iminota 57, banyagirwa na Viking ibitego 4-1, ndetse anerekwa ikarita y’umuhondo.

Joy-Lance Mickels ni we mukinnyi uri ku rwego rwo hejuru mu bakina mu Mavubi kugeza ubu

Mugisha Bonheur

Ntabwo ibihe ari byiza kuri Al Hazem yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite, Saudi Pro League, ikinamo umukinnyi wo hagati w’Amavubi, Mugisha Bonheur.

Uyu mukinnyi utazakina umukino wa mbere na Mali uzabera i Bamako kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino iheruka, aherutse gukora amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere utsinze igitego muri Saudi Pro League.

Imikino itanu ikipe ye iheruka gukina, yatsinzwemo itatu, indi ibiri irayinganya. Uyu azakina umukino wo kwishyura wa Mali uzabera i Kigali.

Al Hazem ya Mugisha Bonheur ntihagaze neza mu mikino iheruka

Bizimana Djihad

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ni we uzaba uyoboye bagenzi be mu kibuga hagati ubwo Amavubi azaba akina na Mali. Gusa ibihe si byiza kuri CS Constantine yo muri Algeria akinira, kuko yatsinze umukino umwe gusa muri itanu, indi ine irayitsindwa.

Ubwo batsindwaga na MC Alger Bizimana yari ku ntebe y’abasimbura, ubwo bakinaga na Olympique Akbou yabanje mu kibuga, abanzamo bakina na El Biar, anabanzamo bakina na USM Khenchela. Iyi yose barayitsinzwe.

Bizimana Djihad ategerejwe mu Mavubi azakina na Mali

Muhire Kevin

Muhire Kevin ukina muri Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, ni umwe mu bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi, akaba yarayisize iri kwitegura umukino uzayihuza na Malakia SC.

Gusa uyu mukinnyi ntabwo yari yifashishijwe mu mikino iheruka, irimo uwo ikipe ye yanyagiye Al Hilal SC Wau ibitego 5-1, uwo yatsinze Wajuma ibitego 2-0 n’uwo yatsinze Munuki SC ibitego 2-0.

Muhire Kevin yamaze kugera mu mwiherero witegura umukino wa Mali

Ruboneka Jean Bosco

Ruboneka Jean Bosco watandukanye na APR FC mu mpeshyi iheruka, ntiyahamagawe na Stephen Constantine kuko nta kipe yari afite. Gusa ubu yagiriwe icyizere na Al Tahaddy Benghazi SC yo muri Libya, yongera guhamagarwa.

Muri Al Tahaddy Benghazi SC amaze kuhakinira imikino itatu kandi ibiri muri yo yakinnye umukino wose, undi umwe akina iminota 77. Mu minota 257 yakinnye yatsinze igitego kimwe atanga n’imipira ibiri ivamo ibitego.

Ruboneka yatangiye kwitwara neza muri Libya

Nshuti Innocent

Rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, akinira Al Wefaq Ajdabiya yo muri Libya, yageze mu mwiherero mu ba mbere bageze kuri FERWAFA Accommodation Facility.

Ni mu gihe kuko uyu mukinnyi ntabwo yabonaga umwanya uhagije mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Libya. 

Rutahizamu Nshuti Innocent yatangiye umwiherero mu Mavubi

Mbonyumwami Taïba

Rutahizamu Mbonyumwami Taïba ukinira Ethiopia Bunna, na we ari mu bahamagawe mu Mavubi yitegura Mali. Uyu mukinnyi n’ikipe ye ntabwo bari kwitwara neza mu mikino iheruka ya shampiyona.

Mu mikino iheruka banganyije na Adama City ubusa ku busa, batsindwa na Ethiopia Electricity igitego 1-0, banyagirwa na Negelle Arsi ibitego 3-0, batsinda Saint George ibitego 2-1, banatsindwa na Sheger Ketema igitego 1-0.

Mbonyumwami Taiba ari mu bakinnyi bitabajwe na Stephen Constantine

Biramahire Abeddy

Rutahizamu w’Amavubi wanagize uruhare mu gutsinda imikino iheruka ya Liberia na Cap-Vert, Biramahire Abeddy, we na Al Batin yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite akinira, ntabwo babonye intsinzi mu mikino iheruka.

Mu mikino ine bakinnye batsinzwemo umwe, indi itatu barayinganya. Umukino wa Al-Taraji yakinnye iminota 66, uwa Al-Qalah akina iminota 46, uwa Afif n’uwa Al-Qawara akina umukino wose.

Biramahire Abeddy ari mu bafashije u Rwanda kuyobora Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027

Joy-Slayd Mickels

Rutahizamu w’u Rwanda Joy-Slayd Mickels, ntarabona umwanya uhagije wo gukina mu Ikipe y’Igihugu. No mu ikipe ye ntabona umwanya uhagije wo gukina kuko mu mikino itanu iheruka yakinnyemo umwe gusa.

Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga bakina na Balzan FC, gusa ku munota wa 67 arasimburwa. Kuva icyo gihe ntarongera gukina cyangwa kujya ku rutonde rw’abakina.

Imikino Ikipe y’u Rwanda izakina ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027, kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu. 

Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.

Joy-Slayd Mickels ntarabona umwanya wo kwigaragaza mu Mavubi