Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ni bwo Stephen Constantine yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’Amavubi mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2026.

Uyu mutoza yagaragaje ko mu bakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi, harimo abagomba kuwusohokamo, kuko urwego rwabo rutari hejuru ugereranyije n’urwo yifuza.

Umwe muri abo bakinnyi ni myugariro wa Rayon Sports ukina anyuze ibumoso, Ishimwe Elie Ganijuru, aho yagize ati “Twahamagaye Elie wo muri Rayon Sports, turamureba neza, si bibi. Ariko hari ibindi tumukeneyeho, tukibaza tuti ‘ese turamukeneye ubu?’ Tugasanga ntitumukeneye, ahubwo tuzamukenera ubutaha.”

Ganijuru yiyongereye kuri Uwiyaremye Fidali wasezerewe ku munsi wa mbere w'umwiherero kubera imyitwarire mibi.

Abandi bakinnyi batazajyana n'Amavubi muri Mali ni rutahizamu Mbonyumwami Taiba usanzwe ukinira Bunna SC yo muri Ethiopia, umunyezamu Mugisha Yves wa Rayon Sports na Muhire Kevin wa Jamus SC muri Sudani y'Epfo.

Uyu mutoza w’Umwongereza yaciye amarenga ko mu mikino itaha azahamagara Muhoza Daniel na we wa Rayon Sports, kuko ari umukinnyi mwiza akazagaragara mu ikipe y’Amavubi nkuru.

Abakinnyi bari mu mwiherero bazahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, berekeze i Bamako, aho bazahurira na Les Aigles ya Mali. 

Ku wa 13 Ugushyingo 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda izakina umukino w’Umunsi wa Gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Amavubi yatangiye imyitozo irimo abamaze kugera mu Rwanda, yatangiye iyi mikino atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Mali, yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1, inakurikizaho gutsinda Liberia igitego 1-0.

Ishimwe Elie Ganijuru yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi
Urwego rwa Ganijuru ntirwashimwe mu Mavubi