Ikipe ihanzwe amaso kurenza ayandi ni Rayon Sports, yiyubatse cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, igamije gutangira umushinga w’igihe kirekire uzayigeza ku ntsinzi no mu marushanwa mpuzamahanga.

Iyi kipe yagize impera z’umwaka nziza za 2025/26, ndetse inatangira neza uwa 2026/27 by’umwihariko mu mikino ya gicuti ndetse n’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yegukanye.

Gusa, bisa n’aho intege zashiriye aho, kuko indi mikino yose yakurikiyeho mu marushanwa, yaba ari mpuzamahanga ndetse n'ayo mu Rwanda, intsinzi yabaye ingume dore ko Gikundiro imaze imikino umunani yikurikiranya itazi uko gutsinda bimera.

Nyuma yo gusezererwa na Black Bulls muri CAF Confederation Cup, iyi kipe irasubukura urugendo rwayo muri Shampiyona y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu aho yakira Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri ubu Rayon Sports ni yo ya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona n'inota rimwe mu mikino ibiri yahuyemo na Sunrise FC na Gorilla FC ndetse bamwe mu bakurikirana BK Pro League bashimangira ko iyi kipe itazoroherwa n'imikino igiye gukurikizaho.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe Rayon Sports yo muri Shampiyona y’u Rwanda, aho ifite ibisitaza imbere yayo n’imikino ikomeye ishobora gutuma isoza umwaka wa 2026 itari mu makipe atanu meza.

Rayon Sports yatangiye nabi BK Pro League

Imikino Rayon Sports ifite ntiyoroshye

Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports irakira Musanze FC iri mu mwuka mwiza wo kuba iheruka gutsinda Police FC. 

Umukino uheruka guhuza Musanze FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ndetse mu mikino itanu iheruka guhuza impande zombi, Musanze FC yatsinzemo umwe, Rayon Sports itsinda ibiri, zinganya ibiri.

Ugendeye ku mikino iheruka guhuza makipe yombi n’uko yinjizanyijwe ibitego, nta gushidikanya ko uwo kuri uyu wa Gatatu na wo uza kuba wegeranye ku buryo ikipe iwutsinda idashyiramo ikinyuranyo kinini cy'ibitego ndetse no kunganya birashoboka cyane.

Nyuma yo gukina na Musanze FC, iyi kipe yambara ubururu n’umweru izahita ijya mu Karere ka Rubavu gukina umukino uzayihuza na Marine FC ku Cyumweru. Iyi ni ikipe iyigorera cyane mu Karere ka Rubavu, ikahakura amanota yiyushye akuye.

Aha na ho ni ukugenda yikandagira ku Marine yahatsindiye Kigali FC, ihanganyiriza na Kiyovu Sports, ihatsindira Etincelles ndetse irongera ihanganyiriza na Gasogi United. Rayon Sports iyitsinze yaba ari iya mbere ibikoreye kuri Stade Umuganda muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Nyuma yo kuva mu Karere ka Rubavu, Rayon Sports izakirwa na Al Hilal SC. Iyi ni yo kipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda yashoboye kujya mu matsinda ya CAF Champions League muri uyu mwaka.

Al Hilal SC yatsinze imikino itandatu yose iheruka gukina, mu gihe Rayon Sports itaratsinda n’umwe muri irindwi y'amarushanwa iheruka gukina 

Ubwo ziheruka guhurira muri CECAFA Kagame Cup, Rayon Sports yatsinze Al Hilal SC igitego 1-0. Muri BK Pro League, Gikundiro yanyagiwe ibitego 4-0 mu mukino ubanza, mu wo kwishyura zigwa miswi ku gitego 1-1.

Uyu mukino uzavaho Rayon Sports ihita yakira mukeba wayo APR FC. Ni umukino utegerejwe cyane kuko ugira ijambo cyane ku ikipe ifite gahunda yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.

Mu mikino itanu iheruka guhuza aya makipe yombi, Rayon Sports ntiratsinda umukino n’umwe. Zanganyije ibiri, indi itatu yegukanwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nyuma y’uyu mukino Kiyovu Sports izakira Rayon Sports. Umukino uheruka guhuza amakipe yombi warangiye agabanye amanota. Ni mu gihe kuko Rayon Sports yari imaze igihe gito itangiye gutozwa na Haringingo Francis Christian wavuye mu Rucaca arwubatse mu buryo bufatika.

Uyu mukino uzakurikirwa n’uwa Etincelles FC ikunze kwihambira kuri Rayon Sports ikayibuza amanota. Mu mikino itanu iheruka zanganyijemo ibiri, Rayon Sports itsinda ibiri. Ni mu gihe Etincelles FC yatsinze umwe.

Undi mukino ni uwa Gasogi United FC, izakina na Rayon Sports ziheruka guhura ikayitsinda ibitego 3-0. Uyu ni umukino ugora Rayon Sports cyane, kuko iyo yirangayeho iwukuraho inota rimwe gusa. 

Imikino itanu y’impande zombi, Rayon Sports yatsinzemo ibiri, zinganya ibiri, naho Gasogi United FC itsinda umwe iheruka mu 2024.

Rayon Sports izakira Kigali FC, ari na yo kipe imeze nk’insina ngufi kuri yo kuko mu mikino itanu iheruka Gikundiro yatsinzemo ine, itsindwa umwe. 

Undi mukino ukomeye Gikundiro ifite mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira ni uwa Police FC. Uyu mukino ukunze kugorana ku mpande zombi kuko mu mikino itanu iheruka buri imwe yatsinze yatsinze umwe mu gihe cy’iminota 90, hatabariwemo intsinzi zabonetse kuri penaliti. Indi itatu zaranganyije.

Amakipe yombi kandi yinjizanyijwe ibitego bibiri gusa muri iyo mikino yose.

Uyu mwaka Rayon Sports izawusoza ikina n’Amagaju FC. Ni umukino uzabera kuri Stade y’Akarere ka Huye, aho Gikundiro ikunze kugorerwa n’aya makipe yo mu Ntara y’Amajyepfo kuko ubwo iherukayo yanganyije igitego 1-1.

Muri iyi mikino ntabwo habariwemo iya Al Merrikh SC, Mukura VS, Bugesera FC na yo yagizwe ibirarane kubera amarushanwa mpuzamahanga. Iyo na yo ni imikino idakunze korohera Rayon Sports.

Muri iyo mikino 13 izakiramo itandatu. Iyo ni Musanze FC, APR FC, Etincelles, Police FC, Al Merrikh SC na Mukura VS.  

Rayon Sports iri kwitegura imikino itoroshye imbere yayo

Gucikamo ibice kwa Rayon Sports kwayiganisha habi

Ubwo yarimo yitegura kujya muri Mozambique, Perezida wayo Murenzi Abdallah, yashyize umucyo ku biri kuvugwa ko mu ikipe harimo ukutumvikana hagati y’abatoza b’iyi kipe.

Ubwo iyi kipe yarimo ibona umusaruro mu ntangiriro z’umwaka w'imikino, ubuyobozi bwayo bwavugaga ko ari imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bwa Tekinike buyobowe n’Umufaransa Dylan Lienart n’Umutoza Mukuru, Haringingo Francis.

Gusa nyuma y’uko hagaragaye umusaruro nkene, byavuzwe ko aba bombi batarimo bumvikana ku mikinire, ibyatumye umubano wabo wibazwaho.

Murenzi Abdallah yavuze ko ibyo “byazanwe n’abadashakira ineza Rayon Sports batifuza ko itera imbere, bakanyura mu banyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo basenye ubumwe bw’Aba-Rayons.”

Bidaciye kabiri hagaragaye ibaruwa ya rutahizamu wa Rayon Sports, Iradukunda Elie Tatou, wavugaga ko nta kibazo cyihariye afitanye n’umutoza, nyamara atarakinishijwe mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

Gutangira kwiregura ku bitagenda neza mu ikipe bamaze gukina imikino ibiri gusa mu mwaka, ni ikimenyetso cy’uko ejo cyangwa ejobundi hari ibindi bikomeye ikipe ishobora kurwana na byo mu bijyanye n’umubano w’abayirimo.

Ubumwe bw'Aba-Rayons ni ingenzi cyane mu rugendo rugana ku ntsinzi

Amikoro azageza ikipe ku Bunani?

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports, Ramazani Tshimanga, yakomeje gutitiriza Rayon Sports yishyuza umushahara we wa 1.200$ (1.770.783 Frw). Uyu bakomeje kumurerega, ni uko araterura ati “Imana izabahana”. Aho uyu muvumo ntuzakurikirana iyi kipe?

Umwaka utangira Rayon Sports yagerageje gushaka abaterankunga, aho yabonye babiri b'ingenzi bagombaga kujya bayiha hafi miliyari 1,5 Frw ku mwaka. Gusa ikibazo cy'amikoro cyakomeje kwigaragaza.

Aho iyi kipe itangiriye gutsindirwa noneho byahumiye ku murari, kugeza n’aho bamwe batangira kwibaza ku baterakunga babo. Wakwibaza uti amafaranga y’amatike ku kibuga yo azaboneka byoroshye itsinzi zarabaye iyanga?

Rayon Sports yatinze guhemba ukwezi kwa Nzeri 2026, ikabishingira kuri Jayrutty itarayihereye amafaranga ku gihe, nyamara byari biri mu masezerano. Jayrutt yo ishingira ku bucuruzi bwayo bwajemo kidobya kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati. 

Iyi sosiyete yambika Rayon Sports, ntiratangaza aho abafana bayo bakura imyenda y’ikipe, ndetse n’iyo yazanye mike y’ibara ry’umweru ntiyishimiwe na bamwe kuko bifuje ko bahabwa umwambaro w’ubururu.

Gutinda kw’iyi myenda no kutayakira neza, bizatuma Rayon Sports itabona amafaranga yari kuzajya ibona ku mwenda uguzwe n’umufana wayo. Ibi na byo bigatiza umurindi ubwiyongere bw’ibibazo by’amikoro.

Twabonye Rayon Sports irimo abakinnyi nka Eldinho Mukono, Sandja Bulaya, Mohamed Ouattara n’abandi batihanganira kutishyurwa. Amikoro akomeje kuba ikibazo twazumva mbere y’umwaka wa 2026 hari abanze imyitozo.

Amikoro muri iyi kipe kandi ntabwo ari gushakirwa ikipe y’abagabo gusa, iy’abagore na yo iri hafi aho. Bivugwa ko kuri ubu imishahara ya Rayon Sports isatira muri miliyoni 70 Frw buri kwezi.