Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Gatandatu, Infantino yavuze ko kutumvikana ku bitekerezo ari ibintu bisanzwe, ariko ko nyuma y’impaka abafite inshingano bagomba gushaka uko bakomeza gukorana.
Ati “Nta kibi kiri mu kutumvikana. Ni byiza kugira ibitekerezo bitandukanye, ariko nyuma tugomba gushobora gukomeza imbere.”
Mu mezi abiri ashize, Infantino yakunze kotswa igitutu n’abamusabaga kwegura ku mwanya wa Perezida ariho kuva mu 2016. Abayobozi ba UEFA, AFC na CONCACAF bamutakarije icyizere kubera uburyo umushinga wa FIFA Forward Enterprise, FFE, wateguwe.
Uyu mushinga wari gutuma igice cy’uburenganzira bw’ubucuruzi bwa FIFA gihabwa ikigo cy’abashoramari bigenga, ariko Infantino awukuraho nyuma y’iminsi mike.
UEFA yasabye FIFA gutanga inyandiko zose z’ingenzi zijyanye na FFE bitarenze ku wa 2 Ugushyingo, ivuga ko hakiri ibibazo byinshi bitarasubizwa.
Infantino yavuze ko FIFA izatanga ibisubizo byose bishoboka, ariko ko hari inzira z’amategeko zigomba kubanza gukurikizwa.
Yemeye ko ku bijyanye na FFE, FIFA ititwaye neza mu buryo bwo gutanga amakuru no kugisha inama inzego bireba, ndetse asaba imbabazi abagize Inama Nkuru yayo.
Nubwo hari abayobozi bamunenga, Infantino yavuze ko ashyigikiwe n’amashyirahamwe menshi, agaragaza ko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Aziya (AFC) yamuhaye icyizere ndetse n’ibihugu byose byo muri Afurika bikamushyigikira.
Ati “Natowe n’amashyirahamwe 211. Niba twemera demokarasi, tugomba no kubaha igitekerezo cy’umubare munini cyane w’abagize FIFA.”
Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027. Abifuza guhangana na Infantino bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2026 ngo batangaze kandidatire zabo, ariko kugeza ubu nta n’umwe urabikora, bikaba bishobora gutuma yiyamamaza nta mukandida bahanganye.






Ibitekerezo 0