Hashize umwaka byemejwe ko Igikombe cya Afurika kizajya kiba buri myaka ine uhereye mu 2028, nubwo kuva mu 1968 cyabaga rimwe mu myaka ibiri, usibye mu 2012 na 2013 cyabaye mu mwaka umwe.
Guhindura imikinire y’iri rushanwa ntabwo byakiriwe neza n’amwe mu mashyirahamwe ya ruhago muri Afurika, ibyatumye CAF yongera gutekereza kabiri kuri uwo mwanzuro.
Ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ni bwo Komite Nyobozi ya CAF yahuye iganira ku buryo bw’imitegurire y’Igikombe cya Afurika, ikurikije ibyo yasabwe n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe ubwo bahuriraga muri Cap-Vert mu ntangiriro z’uku kwezi.
Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yavuze ko guhindura umwanzuro wari warafashwe mbere, harebwe ku nyungu z’umupira w’amaguru wa Afurika no ku yandi marushanwa yari kuzasimbura Igikombe cya Afurika.
Yagize ati “Umwanzuro wa Komite Nyobozi ku Gikombe cya Afurika, ni uko kizajya gikinwa buri myaka ibiri mu kurinda no guteza imbere inyungu z’umupira w’amaguru muri Afurika, iz’amashyirahamwe ndetse n’izabakinnyi bakina hanze ya Afurika.”
“Twanarebye no ku irushanwa rishya ryatekerejwe rya Africa Nations League Pan-African, rizatuma umupira w’amaguru wihaza mu mikoro kandi ukabyara inyungu ku bawurimo bose.”
Igikombe cya Afurika gikurikiraho giteganyijwe kubera muri Uganda, Tanzania, Kenya na Uganda mu 2027.
Hagati y’Igikombe cya Afurika cya 2028 na 2031, harimo imyaka itatu kuko mu 2030 hateganyijwe Igikombe cy’Isi cya 2030, kizakirwa na Espagne, Portugal na Maroc.







Ibitekerezo 0