Imanishimwe w’imyaka 31, ni umwe mu bakinnyi 14 bashya Chennaiyin FC yaguze mbere ya Shampiyona y’u Buhinde ya 2026/27, Indian Super League (ISL), aba n’Umunyarwanda wa mbere uyikinnye.

Uyu myugariro ukina hagati n’ibumoso mu bwugarizi, yageze mu Buhinde afite ubunararibonye bwo gukina muri Shampiyona zitandukanye zirimo iya Maroc n’iya Chypre, ariko avuga ko nubwo izo shampiyona zirusha iy’u Buhinde kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibyo ahura na byo mu kibuga bitandukanye cyane n’uko bamwe babitekereza.

Mu kiganiro yagiranye na Sportstar, Imanishimwe yavuze ko imikino ya mbere yakinnye muri ISL yamweretse ko ari Shampiyona isaba umukinnyi gushyiramo imbaraga zose.

Ati “Kuri njye, ntekereza ko nta tandukaniro rinini ririmo. Muri iyi Shampiyona harimo urwego rwiza. Ugomba kwiruka, ugomba gukora cyane, tugomba gukora byose. Ni kimwe. Ni amazina gusa, Maroc na Chypre, ariko mu kibuga nta tandukaniro riri hagati y’umupira waho n’uwo hano.”

Yakomeje avuga ko imikino ibiri ya mbere yakinnye yamweretse ko nta mwanya wo kudohoka uhari.

Ati “Muri iyi mikino ibiri iheruka nabonye ko mu Buhinde ugomba kuba uri ku rwego rwa 100%. Ugomba gukora cyane no kwiruka. Kuri njye ni Shampiyona ikomeye. Amakipe yose arakomeye, bityo ugomba kuba witeguye.”

Nubwo ari bwo bwa mbere Imanishimwe akinnye mu Buhinde, ntiyageze muri iki gihugu nta makuru afite ku mupira waho. Mu gihe yakiniraga AS FAR Rabat muri Maroc, yakinanye n’abakinnyi barimo Abanya-Maroc Noah Sadaoui na Alaaeddine Ajaraie, bombi bakomereje urugendo rwabo rwo gukina mu Buhinde.

Sadaoui yavuye muri AS FAR nyuma y’umwaka w’imikino wa 2021/22 yerekeza muri FC Goa, mu gihe Ajaraie yahavuye nyuma y’uwa 2023/24 akerekeza muri NorthEast United.

Imanishimwe yavuze ko gukurikirana aba bakinnyi byatumye atangira kugira ishusho y’umupira wo mu Buhinde na mbere y’uko umushakira ikipe amugezaho amahirwe yo kujyayo.

Ati “Na mbere y’uko unshakira ikipe aza akambwira amahirwe yo kujya mu Buhinde, narebaga abakinnyi nka Sadaoui na Ajaraie kuko twari twarakinnye hamwe muri Maroc. Ubwo unshakira ikipe yambazaga niba byashoboka ko njya mu Buhinde, ntabwo byangoye gufata icyemezo.”

Yaganiriye na Stephen Constantine mbere yo gukina mu Buhinde

Undi muntu wafashije Imanishimwe kugira amakuru ahagije ku mupira wo mu Buhinde ni Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, ufite amateka akomeye muri icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Aziya.

Constantine yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Werurwe 2026, ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo kuyatoza hagati ya 2014 na 2015. Hagati y’ibi bihe byombi, uyu Mwongereza yamaze imyaka myinshi mu Buhinde, aho yatoje Ikipe y’Igihugu ndetse akayigeza ku mwanya wa 96 ku rutonde rwa FIFA.

Imanishimwe yavuze ko nyuma yo gusinyira Chennaiyin FC, Constantine yamubajije ku ikipe nshya yari agiyemo ndetse amugira inama y’ibyo agomba kwitaho.

Ati “Ndibuka ko nyuma yo gusinya yambajije ku ikipe. Yari azi Chennaiyin kuko yakoze muri iki gihugu mbere. Yambwiye ko ari Shampiyona nziza, wenda itari ku rwego rumwe n’iyo muri Chypre, ariko ko ari nziza.”

Yakomeje ati “Nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, yambwiye ko ngomba kuza hano nkakora cyane. Yangiriye inama y’uburyo ngomba gukora no guhora ndi ku rwego rwo hejuru.”

Constantine na we yashimye ubushobozi bwa Imanishimwe, avuga ko ari umukinnyi ufite ubunararibonye kandi ushobora gukoreshwa mu myanya irenze umwe mu bwugarizi.

Ati “Ni umukinnyi ufite ubunararibonye ushobora gukina nka myugariro wo hagati cyangwa uw’ibumoso. Arakomeye mu kwambura umupira kandi asoma umukino neza. Ni umuntu mwiza kandi uhora ashaka gufasha abo bari kumwe. Ni umukinnyi ukomeye.”

Uyu mutoza yavuze ko we na Imanishimwe bataganiriye byinshi kuri ISL, ariko yamubwiye ko ari Shampiyona iri ku rwego rwiza, ibintu azi neza kuko yamaze imyaka umunani akorera mu Buhinde.

Stephen Constantine utoza Amavubi, yatoje u Buhinde mu gihe cy'imyaka umunani

Incamake y’urugendo rwa Imanishimwe Emmanuel kugera mu Buhinde

Imanishimwe yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 2014, akinira Rayon Sports ariko na yo ikaba yari yaramutiye muri ASPOR FC mu gihe mu 2016. Nyuma yo kwigaragaza mu Rwanda no mu Ikipe y’Igihugu, mu 2021 yerekeje muri AS FAR Rabat yo muri Maroc.

Mu myaka itatu yamaze muri iyi kipe, Imanishimwe yafashije AS FAR kwegukana Shampiyona ya Maroc ya 2022/23, mbere yo kwerekeza muri AEL Limassol yo muri Chypre, aho na ho yakinnye mbere yo gufata icyemezo cyo gukomereza muri Chennaiyin FC.

Imanishimwe umaze gukinira Amavubi imikino irenga 40, ni umwe mu bakinnyi 14 bashya Chennaiyin FC yaguze mbere y’umwaka w’imikino wa 2026/27.

Avuga ko we na bagenzi be b’abanyamahanga bazi ko bategerejweho kongera imbaraga mu ikipe iri kubakwa n’Umutoza Clifford Miranda.

Ati “Ni ibyishimo kuba ndi hano. Nk’uko umutoza yabivuze, bari hano kugira ngo badushyigikire kandi natwe turi hano kugira ngo tube ikipe imwe. Ntekereza ko iyi ari intangiriro kuri twese nk’ikipe. Kuri twe abakinnyi b’abanyamahanga, nzi ko tugomba kugira icyo twongera ku ikipe.”

Myugariro Imanishimwe Emmanuel amaze gukinira Amavubi imikino irenga 40
Imanishimwe Emmanuel yahawe iminota yo gukina ku mukino Amavubi yatsinzemo Liberia ibitego 3-1 ku wa 25 Nzeri 2026