Bamwe mu bayobozi 30 b’amakipe yo ku mugabane wa Afurika n’abahagarariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byabo, bahuriye mu nama i Yaounde ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Gashyantare.
Ni inama yarimo Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Iyi nama yibanze ku buryo hatangizwa umushinga w’irushanwa rya ‘Super League’ ku mugabane wa Afurika. Bimwe mu byaganiriweho ni uburyo iri rushanwa ryajya rikinwa, aho CAF yifuza ko ryatangira rikinwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atatu.
Aya makipe azajya atoranywa hagendeye ku buryo azajya aba ahagaze. Ni irushanwa kandi biteganyijwe ko amakipe azajya akina azenguruka ibice bitandukanye bya Afurika birimo Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburengerazuba no Hagati muri Afurika.
Ni umushinga ushyigikiwe n’abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afurika yaba ab’amakipe n’amashyirahamwe y’umupira y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Uyu mushinga kandi byitezwe ko uzazamura ubukungu bw’amakipe ndetse no mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu 54 binyamuryango bya CAF.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko iyo haza kubaho iyi “African Super League” mu myaka ibiri ishize hari kwinjizwa agera muri miliyoni 200$ zivuye muri uyu mushinga.
Yakomeje avuga ko ari irishunwa rishya rigiye kuza ku mugabane wa Afurika kandi ko ku bijyanye n’amafaranga azajya atangwa, hazabaho ubufatanye hagati ya CAF na FIFA.
Infantino yongeyeho ko kandi ari irushwanwa rizaba rifunguye ku makipe yose ko kandi bitavuze ko ayo makipe azitabira bitagomba kuyabuza gukomeza amarushwanwa y’imbere mu bihugu byayo.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, yavuze ko “ikipe izemererwa kwitabira iri rushanwa igomba kuba ifite ikipe y’abato ndetse n’ikipe y’abari n’abategarugori”.
Yakomeje avuga ko Afurika izunguka byinshi birimo no kuzamura ibikorwa remezo birimo stade zizajya zakira iri rishunwa.
Umwe mu bayobozi bari mu kanama gafata ibyemezo muri CAF, Andrew Kamanga, yabwiye BBC ko “uyu mushinga uzafasha abakinnyi benshi ku mugabane wa Afurika gukina umupira wabo badateze amakiriro yabo i Burayi n’ahandi nko muri Asie.”
Umunyamabanga Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania, Barbara Gonzalez, yavuze ko “Byari ibiganiro bidasanzwe”, atekereza ko bigiye kuzana impinduka mu mupira w’amaguru wa Afurika.
Mugenzi we wari uhagarariye Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri, Amr Shaheem, yavuze ko “ari umushinga mwiza ariko hari ibyo bagomba kurebaho mu nzego zitandukanye bagafata umwanya wo kubyumva neza.”
Hari icyizere cy’uko uyu mushinga wari gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri uyu mwaka gusa ku rundi ruhande iyi tariki yigijwe inyuma ishyirwa muri Nzeri 2023.
Igitekerezo cy’irushanwa rya “Super League” cyatangiriye i Burayi tariki ya 18 Mata 2021 aho amakipe 12 akomeye yashatse gukora irushanwa ryayo rikitwa “European Super League”.
Ni umushinga utarakiriwe neza kuko Abanyaburayi bavugaga ko ari akagambane kagamije kwangiza umupira wabo hashingiwe ku nyungu za bamwe.
Inkuru bifitanye isano: Kuki FIFA ishaka ko habaho African Super League ariko ikaba idashyigikiye European Super League?


Ibitekerezo 0