Sénégal ni yo yabaye igihugu cya mbere cyabonye itike binyuze mu mikino y’amajonjora, ikurikirwa na Cameroun, Bénin, Burkina Faso, Maroc na Mali.
Ibi bihugu byiyongereye kuri Kenya, Tanzania na Uganda byabonye itike kubera ko bizafatanya kwakira iri rushanwa.
Sénégal itozwa na Patrick Vieira yabonye itike nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 4-2 ku wa Mbere, Mozambique na yo igatsinda Ethiopia igitego 1-0 ku wa Kabiri.
Cameroun na Bénin zabonye itike zitiriwe zikina, nyuma y’intsinzi z’Ibirwa bya Comores na Burkina Faso, na yo yahise yizera umwanya wayo muri CAN 2027.
Mali yatsindiye u Rwanda ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro, mu gihe Maroc yatsinze Niger igitego 1-0 cyinjijwe na Abdellah Ouazane w’imyaka 17. Ibi bihugu byombi byatsinze imikino ine yose bimaze gukina.
Nigeria na Tunisia mu mazi abira
Nigeria ishobora kubura itike y’Igikombe cya Afurika bwa mbere kuva mu 2017, nyuma yo kunganya na Tanzania 0-0, mu gihe Guinée-Bissau iyirusha amanota atatu, nyuma yo gutsinda Madagascar ibitego 2-0.
Tunisia imaze kwitabira Igikombe cya Afurika inshuro 17 zikurikiranya, na yo ishobora kutitabira icy’ubutaha nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino waranzwe n’impaka ku cyemezo cy’umusifuzi cyo gutanga penaliti.
Abakinnyi n’abatoza ba Tunisia bamaze iminota irenga itanu bajya impaka n’abasifuzi, mbere y’uko Ezoo El Mariamy yinjiza penaliti yahesheje Libya inota rimwe.
Tunisia iri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda H n’amanota atatu mu mikino ine imaze gukinwa.
Misiri, Côte d’Ivoire, Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo byari bifite amahirwe yo kubona itike, ariko binanirwa gutsinda.
Misiri yanganyije na Malawi 0-0, Côte d’Ivoire inganya na Gambie 2-2, RDC inganya na Sierra Leone 1-1, mu gihe Algérie yanyagiwe na Togo ibitego 3-0.
Imikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike iteganyijwe muri Werurwe 2027, mu gihe Igikombe cya Afurika kizaba kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027.






Ibitekerezo 0