Ni igikorwa giteganyijwe mu Ugushyingo 2026, aho abagera ku munani bazahurira i Kigali binyuze mu mushinga wiswe TM9R Scouting Program, wateguwe n’irerero ry’umupira w’amaguru rya TM9R Academy rikorera mu Rwanda.
Biteganyijwe ko amakipe 12 yo mu Rwanda afite abana bari hagati y’imyaka 15 na 19, aziyandikisha kugeza mu mpera z’Ukwakira 2026, kugira ngo azakine hanyuma hatoranywemo abazahiga abandi, bashakirwe amakipe meza.
Ayo makipe azahurira mu irushanwa rizamara iminsi itanu, amakipe agende ahura hagati yayo, kugira ngo buri mwana wese abone umwanya wo kugaragaza ibyo ahoboye mu mupira w’amaguru.
Umuyobozi wungirije muri TM9R, Ishimwe Ines, yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera amahirwe Amahirwe y’abakiri bato bifuza gukina muri shampiyona zikomeye ku Isi.
Ati “TM9R yatumiye abashinzwe gushaka impano z’abakinnyi bo mu bihugu by’i Burayi. Ikigamijwe ni ukugira ngo impano zo mu Rwanda zibyazwe umusaruro, hashyirweho ikiraro kibahuza n’amakipe yo muri shampiyona zikomeye.”
Si uyu mwaka gusa aba bashaka impano bazagera mu Rwanda, kuko biteganyijwe ko buri mwaka bazajya bahakorera urugendo ruhashakira impano nshya z'umupira w'amaguru.










Ibitekerezo 0