Kane w’imyaka 33, yakuwe mu kibuga ku munota wa 20 w’umukino Bayern Munich yanganyijemo na FC Köln igitego 1-1 ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga.
Uyu rutahizamu yagize imvune mu kaguru k’ibumoso nyuma yo kugongana na myugariro Joël Schmied, ahabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo gusimburwa na Tom Bischof.
Bayern Munich yatangaje ko Kane yagize imvune yo gucika kw’imitsi ihuza amagufa yo mu kagombambari k’ibumoso, ndetse ko yabazwe. Biteganyijwe ko azamara amezi make adakina, bikaba igihombo gikomeye ku ikipe ye.
Iyi mvune yaje nyuma y’iminsi 25 gusa Kane yegukanye Ballon d’Or ya 2026, mu muhango wabereye i Londres ku wa 26 Ukwakira.
Kane yabaye undi mukinnyi wegukanye iki gihembo ugize imvune ikomeye, nyuma y’abandi barimo Rodri, Ousmane Dembélé na Alexia Putellas, byatumye bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bongera kwibaza niba hari isano iri hagati yo kwegukana Ballon d’Or no guhura n’imvune.
Mu 2024, Umunya-Espagne Rodri wegukanye Ballon d’Or yagize imvune ikomeye yo mu ivi ry’iburyo muri Nzeri, mbere y’uko ahabwa iki gihembo mu Ukwakira.
Iyi mvune yatumye uyu mukinnyi wo hagati wa Manchester City amara igihe kinini adakina, bigira ingaruka ku ikipe ye no ku Ikipe y’Igihugu ya Espagne.
Mu 2025, Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d’Or na we yari afite ikibazo cy’imvune ubwo yitabiraga umuhango wo guhabwa iki gihembo muri Nzeri.
Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain yari yavunikiye mu mukino w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ku wa 5 Nzeri 2025.
Mu bagore, Alexia Putellas ukinira FC Barcelone, umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro eshatu, na we yahuye n’imvune ikomeye nyuma yo kwegukana iki gihembo mu 2021.
Uyu Munya-Espagne yavunitse ivi mu myitozo y’Ikipe y’Igihugu yiteguraga Igikombe cy’u Burayi cy’Abagore cya 2022.
Yabazwe ku wa 12 Nyakanga 2022, nyuma yo gucika k’umutsi wo mu ivi uzwi nka ACL, bituma atitabira iri rushanwa ndetse amara igihe kinini adakina.
Nubwo izi mvune zatumye bamwe bavuga ibyiswe ‘umuvumo wa Ballon d’Or’, nta gihamya ya siyansi cyangwa ubuvuzi igaragaza ko kwegukana iki gihembo bifitanye isano no kugira imvune.










Ibitekerezo 0