Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026, ahigitse abarimo Kylian Mbappé utabonye igihembo na kimwe na Lamine Yamal watwaye icy’umukinnyi mwiza ukiri muto ku nshuro ya gatatu.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri London Palladium Theatre, mu Mujyi wa London mu Bwongereza habereye uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 70 mu mateka.
Wayobowe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, wabaye nimero ya kabiri kuri iki gihembo mu 2003, ubwo cyatwarwaga na Pavel Nedvěd. Yafatanyije n’umunyamakuru w’Umwongereza, Kate Scott.
Nyuma y’uko umuririmbyi, Jorja Smith, asusurukije abari mu muhango, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.
Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma ya 2024 na 2025, avuga ko cyari gikwiriye mugenzi we Pau Cubarsí. Mu bagore iki gihembo cyegukanwe na Victoria López Serrano Felix na we ukinira FC Barcelone y’Abagore wagitwaye bwa kabiri.
Igihembo gikuru cyatanzwe kuri uyu munsi ni Ballon d’Or, yahawe Harry Edward Kane w’imyaka 33. Yakurikiwe na Kylian Mbappé wa kabiri, naho Lamine Yamal aba uwa gatatu.
Yabaye umukinnyi w’Umwongereza wa gatanu uyitwaye nyuma ya Stanley Matthews, Bobby Charlton, Kevin Keegan na Michael Owen. Mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yatsinze ibitego 73.
Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Alexia Putellas ukinira London City Lionesses ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Ni igihembo atwaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’icya 2021 na 2022.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis de la Fuente utoza Ikipe y’Igihugu ya Espagne, akaba yaregukanye Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse Pere Romeu utoza FC Barcelone y’Abagore agihabwa mu bagore.
Umunyezamu wa Athletic Bilbao n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Unai Simón, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe na Cata Coll ukinira FC Barcelone y’Abagore na Espagne y’Abagore.
Bukayo Saka ukinira Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yavuze inkuru y’umwana wo mu Rwanda wavuwe ubuhumyi binyuze mu muryango w’uyu mukinnyi wita ku batishoboye witwa BigShoe.
Ni nyuma y’uko ahawe igihembo cya Socrate Trophy gihabwa uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza. Binyuze mu muryango we witwa BigShoe, yavuze inkuru y’umwana wo mu Rwanda wamutumye ku bitabiriye ibirori.
Umuryango wa Bukayo Saka ufasha abana batandukanye guhabwa ubufasha mu buryo butandukanye by’umwihariko ibirebana n’ubuzima.
Paris Saint-Germain yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo, mu gihe FC Barcelone yo muri Espagne ari yo yahize andi makipe mu Bagore.
Rutahizamu wa Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane na Charlyn Corral wa CF Pachuca y’abagore, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa rutahizamu mwiza.
Kylian Mbappé yakiriwe bidasanzweKylian Mbappé yahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or Kylian Mbappé yitegereza mugenzi we bakinana muri Real Madrid, Marc CucurellaIbrahim Mazaakinira Bayer LeverkusenUmunya-Cap-Vert, Vozinha, wigaragaje mu Gikombe cy'Isi yitabiriye umuhangoSir Mark Cavendish usiganwa ku magare yari muri uyu muhangoEli Junior Kroupi yari ahataniye igihembo cya Kopa tropyLuis Figo yakiniye amakipe akomeye arimo Real Madrid na FC BarceloneLothar Matthäus ni umusesenguzi w'umupira w'amaguruUmuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Burna Boy, ni uko yaserutse Se wa Lamine Yamal yifotozanyije na Marc Cucurella wa Real MadridHarry Kane yahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or Kylian Mbappé agera kuri London Palladium TheatreFC Barcelone yari ihagarariwe mu biroriLamine Yamal yageze ahabereye ibirori ari kumwe n'umukunzi weUyu muhango witabirwa n'abanyabigwiIgihembo cya Ballon d’Or y'ibihe byoseBallon d’Or yatanzwe yari iteguyeArsenal yari ihagarariwe mu biroriUbwo abakinnyi ba Arsenal bageraga ahabereye ibiroriVeerle Buurman, Manaka Matsukubo, Hannah Hampton na Melvine Malard bakinira ChelseaLucy Bronze ni umukinnyi wa Chelsea WFCScarlett Camberos yari mu bahataniye Ballon d’Or mu bagoreMalik na Kate Scott baserukanye muri uyu muhango ukomeye ku Isi mu mupira w'amaguruRonaldo Luís Nazário de Lima ni umunyabigwi muri ruhagoUku ni ko Burna Boy yaserutse mu biroriAlex Greenwood akinira Manchester City y'AbagoreAlexia Putellas yari mu bahataniye Ballon d’Or mu bagore Luis Díaz n'umugore we mu muhango wo gutanga ibihemboNi uko Lamine Yamal yaserutse mu muhangoUmunyezamu wa Arsenal, David Raya, ari kumwe n'umugore weOusmane Dembélé ni we waherukaga gutwara Ballon d’OrAlessia Russo ni umukinnyi wa ArsenalMapi León akinira Ikipe y'Igihugu ya Espagne y'AbagoreRodri wegukanye Ballon d’Or ya 2024 yaserukanye n'umugore weSophie Turner usanzwe ari umukinnyi wa filime yitabiriye umuhangoJorja Smith yasusurukije abari mu muhangoVicky Lopez yegukanye Kopa Trophy mu BagoreLamine Yamal yegukanye Kopa TrophySaka yavuze inkuru y'umwana wo mu Rwanda wakize amasoSaka yahawe igihembo cya Socrates TrophyPere Romeu yatowe nk'umutoza mwiza mu bagoreLuis de la Fuente yabaye umutoza w'umwakaCata Coll yabaye umunyezamu mwiza mu bagoreUnai Simon wa Athletic Bilbao yabaye umunyezamu mwizaFC Barcelona Femení yabaye ikipe nziza mu bagoreParis Saint-Germain ni yo kipe nziza y'umwakaCharlyn Corral yabaye rutahizamu mwiza mu bagoreHarry Kane yahawe igihembo cya rutahizamu mwizaUbwo Harry Kane yashyikirizwaga igihembo cyeAlexia Putellas yegukanye Ballon d'Or yaherukaga mu 2022Umunya-Espagne, AlexiaPutellas, yongeye kwegukana Ballon d'OrHarry Kane yashyikirijwe Ballon d'Or na Ronaldo Luís Nazário de LimaHarry Kane ni we wahize abandi bakinnyi mu mwaka wa 2025/26Harry Kane yegukanye Ballon d'Or ye ya mbereHarry Kane yabaye Umwongereza wa gatanu utwaye iki gihembo
Ibitekerezo 0