Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yatsindiwe mu rugo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye muri Stade Amahoro ku wa 17 Ukwakira 2026.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yashimangiye ko bari bafite umukino mu biganza ariko bakirangaraho.

Ati “Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro, twatsinzwe igitego kuri koruneri. Igitego cya mbere badutsinze cyabagaruye mu mukino kuko mwabonye ko igice cya mbere twabarushije.”

“Twatsinzwe igitego cya kabiri turi gushaka icyo kwishyura. Ni umukino navuga ko utari mubi ni uko gusa twatsinzwe ibitego bibiri ariko uko twari twayiteguye, twashoboye gukina turema uburyo bwinshi ariko bo bafite ubunararibonye navuga ko ari bwo bwakoze kuri uyu mukino.”

Haringingo yashimangiye ko “nta mahirwe” ikipe ye yari ifite kuko “hari imipira yahinduwe mu izamu munyezamu yagaruye.”

Yongeyeho ati “Ni ibintu twari twateguye, mwabonye ko byaduhaye umusaruro nubwo nta gitego twabonye ariko twashyize igitego kuri Black Bulls. Urebye ikipe twakinnye, uburyo twabonye n’ibitego badutsinze, ni ikipe natwe dushobora gutsinda ibitego bibiri [mu mukino wo kwishyura].”

Kuri Iradukunda Elie Tatou utagaragaye kuri uyu mukino, ahubwo akaba yari yicaye mu bafana, Haringingo yavuze ko nta kibazo afite ahubwo kuba atamukinishije ari amahitamo ye nk’umutoza kuko yabonaga ko adakenewe.

Ati “Muzi ko ameze neza ugereranyije n’iki? Ameze neza nta mvune afite ariko uburyo twari twateguye gukina byabaye ngombwa ko tutamukinisha, ni amahitamo y’umutoza.”

“Kuba nta mvune afite, ni byo, ariko uburyo twari twateguye bwo gukina, ntekereza ko ari bwo bwatumye aba atari mu rutonde.”

Biteganyijwe ko Rayon Sports izava mu Rwanda ku wa 21 Ukwakira mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Ikipe izakomeza hagati ya Black Bulls na Rayon Sports ni yo izajya mu matsinda ya CAF Conederation ya Cup ya 2026/27.

Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls ibitego 2-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup
Haringingo Francis utoza Rayon Sports (iburyo), yavuze ko ikipe ye yabuze amahirwe ariko itarushijwe na Black Bulls
Black Bulls yavanye i Kigali icyizere cyo kuzasezerera Rayon Sports