Nyuma yo kugera i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane, abakinnyi ba Ghana bakoreye imyitozo muri stade Amahoro bazakiniraho kuri uyu wa Gatandatu n’u Rwanda mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017.

Kapiteni Asamoah Gyan wagize imvune yo mu ivi kuwa Kabiri batsinda Congo Brazzaville ibitego 3-2 yatangiranye na bagenzi be imyitozo akurikiranwa cyane n’abaganga kugeza ubwo yicaye ku ruhande bararihambira.

Kuri stade Amahoro, kapiteni wa Ghana Asamoah Gyan yabanje gukora imyitozo na bagenzi be
Kuri stade Amahoro, kapiteni wa Ghana Asamoah Gyan yabanje gukora imyitozo na bagenzi be
Bidatinze abwira umutoza Avram Grant ko ivi ryanze
Bidatinze abwira umutoza Avram Grant ko ivi ryanze
...asanga abaganga batatinze kumuhambira bishobora gutuma adakina n'Amavubi
…asanga abaganga batatinze kumuhambira bishobora gutuma adakina n'Amavubi
Gyan yagize imvune mu ivi ku mukino wa gicuti batsinzemo Congo Brazzaville ibitego 3-2
Gyan yagize imvune mu ivi ku mukino wa gicuti batsinzemo Congo Brazzaville ibitego 3-2

Bagenzi be bashobora kuyoborwa mu mukino w’Amavubi na visi kapiteni Andre Ayew Dede bakoze imyitozo yiganjemo kugarira imipira y’imiterekano, imwe mu ntwaro Amavubi ya Jonathan Mckinstry azaba akoresha muri uyu mukino.

Umutoza wa Ghana, Avram Grant avuga ko ari umukino ukomeye ku ikipe iri imbere y’abafana bayo.

Yagize ati “ Hari ibintu byinshi byahindutse mu mupira wo mu Rwanda, Ghana ni ikipe nziza aho tugiye hose ubundi tuba twitezweho gutsinda. Uzaba ari umukino ukomeye, kuko bazaba bakinira imbere y’abafana babo.”

Byabaye ngombwa ko umutoza Avram Grant asubira mu mpapuro ngo asimbuze Gyan
Byabaye ngombwa ko umutoza Avram Grant asubira mu mpapuro ngo asimbuze Gyan
Andre Ayew Dede ukinira Swansea mu Bwongereza niwe ushobora kuyobora bagenzi be kuri uyu wa Gatandatu
Andre Ayew Dede ukinira Swansea mu Bwongereza niwe ushobora kuyobora bagenzi be kuri uyu wa Gatandatu

Mu mukino wa mbere wo mu itsinda H, Ghana yatsinze Mauritius ibitego 7-1 harimo bine bya Asamoah Gyan na Jordan Ayew ukinira Aston Villa mu Bwongereza.

Ubwo bakinaga umukino wa nyuma mu itsinda rya 13 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004, Ghana yatsindiwe kuri stade Amahoro n’Amavubi, igitego cya Jimmy Gatete babona itike.

Gusa benshi mu ikipe iri mu Rwanda bahatwariye igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 batsinze Cameroun ibitego 2-0.

Jordan Ayew yatsinze ibitego bitatu mu mikino ibiri Ghana iheruka gukina, akinira Aston Villa mu Bwongereza
Jordan Ayew yatsinze ibitego bitatu mu mikino ibiri Ghana iheruka gukina, akinira Aston Villa mu Bwongereza
Mubarak Wakaso, umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso muri iyi Ghana iri mu Rwanda
Mubarak Wakaso, umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso muri iyi Ghana iri mu Rwanda

Andrew Ayew Dede, umwe mu bari muri iyi kipe yavuze ko yishimiye kongera guhura n’inshuti ze nyuma y’imyaka itanu ishize.

Ayew ati “Nzi ko [Amavubi] batsinze umukino wa mbere hanze [Mozambique], ni ikipe nziza yatera ubwoba buri wese, uzaba ari umukino mwiza.”

Imyitozo ya Ghana kuri stade Amahoro yakurikiwe n’abantu benshi, niyo iyoboye itsinda H inganya n’u Rwanda amanota ikabarusha ibitego bazigamye.

Undi mukino wo muri iri tsinda, ku Cyumweru, Mauritius izakira Mozambique, amakipe yombi yatakaje umukino ubanza.

Ghana mu myitozo kuri stade Amahoro mbere yo guhura n'Amavubi
Ghana mu myitozo kuri stade Amahoro mbere yo guhura n'Amavubi
Umubare munini wari waje kureba amwe mu mazina akomeye y'abakinnyi bakina i Burayi amaso ku maso
Umubare munini wari waje kureba amwe mu mazina akomeye y'abakinnyi bakina i Burayi amaso ku maso