Gianni Infantino w’imyaka 54 ari ku gitutu gikomeye yashyizweho kubera umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugamije gushaka abashoramari bigenga bagura imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA birimo Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa.
Kuri ibi birego byatumye atakarizwa icyizere n’abo bafatanyije kuyobora ndetse n’amashyirahamwe atandukanye ku Isi, by’Umwihariko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA).
Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2026, ikinyamakuru ESPN cyatangaje ko hari inyandiko cyabonye zigaragaza ko hari amafaranga Infantino yishyuwe n’ikigo cya FWC2026 cyari gishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Bivugwa ko iki izi nyadiko z’Ikigo gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu (IRS), zigaragaza ko yakiriye amafaranga atanyujijwe kuri konti za FIFA, akanyura ku ze nyamara yari agenewe uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi.
Ni amafaranga angana na miliyoni 1,72$, yiyongereye kuri miliyoni 4,9$ y’umushahara no gukurikirana Igikombe cy’Isi yishyuwe mu 2024. Ibi bihabanye n’amategeko ya FIFA.
FIFA yanyomoje ibyatangajwe ivuga ko nta mafaranga perezida wayo yakiriye mu buryo budakurikije amategeko agenga iri shyirahamwe.
Ati “FIFA ntabwo yishyura kabiri Perezida wayo cyangwa ngo imugenere amafaranga y’inyongera. Amafaranga Perezida wa FIFA agenerwa ku mwaka n’izindi nyungu abona agenwa n’urwego rwigenga rwa FIFA.”
“FIFA iranyomoza ibirego by’uko Perezida wayo yananiwe gutanga amakuru y’ibigendanye n’uko yarenze ku mategeko ya FIFA. Konti za FIFA zisuzumwa n’urwego rwigenga ku kuba zishyura imisoro yaba mu Busuwisi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Infantino ateganya kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa FIFA ku nshuro ya kane mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027.
Abamunenga basabye ko habaho impinduka zirimo kugabanya ububasha bwa Perezida wa FIFA, gutandukanya neza ubuyobozi bwa Perezida n’ubuyobozi busanzwe bw’urwego, kongera kwita ku burenganzira bwa muntu no gukoresha neza umutungo wa FIFA.
Inama ya FIFA iteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira, itegerejweho gufata umwanzuro ku hazaza h’imiyoborere y’uru rwego nyuma y’impaka zimaze iminsi.



Ibitekerezo 0