Byageze ku mukino wa nyuma wo mu itsinda D, Nigeria na Angola banganya amanota 18, Angola igomba kuza i Kigali naho Nigeria ikakira Zimbabwe i Abuja.
Uyu mukino wa Nigeria warangiye batsinze Zimbabwe ibitego 5-1 harimo penaliti ebyiri iya Martins ku munota wa 75 na Kanu kuwa 85.
Umunyanigeria Sabinus Ikewuaku, umuhanga mu by’amategeko y’umupira w’amaguru yabwiye The Nigeria Guardian ko kuba Nigeria itarabonye itike y’igikombe cy’Isi 2006 byatewe no gusuzugura imwe mu mikino byatumye hatangwa amafaranga mu kugura intsinzi.
Ikewuaku avuga ko Nigeria yemereye amafaranga abakinnyi batozwaga na Roger Palmgren nibatsinda Angola kuko bagombaga gutsinda byoroshye Zimbabwe.


Yagize ati “ Amavubi yari yemerewe amafaranga menshi na Nigeria nibatsinda Palacas Negras yaje kubarushiriza mu rugo itsinda igitego 1-0 cya Fabrice Akwá ku munota wa 79.”
Nta zina ry’uwari gutanga aya mafaranga cyangwa uwari wumvikanye na Nigeria ku ruhande rw’Amavubi uvugwa mu ikipe yari iyobowe na kapiteni Ndikumana Hamad "Kataut".
Uyu mugabo avuga ko ubwo Angola yajyaga gukina na Nigeria, habaye ibiganiro byarimo n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ku buryo bari kubona intsinzi yari gutanga icyizere cy’itike yo mu Budage.
Nubwo Okocha yatsinze igitego ku munota wa gatanu, Figueiredo yakigomboye ku munota wa 60.


Ikewuaku yemeza ko kugura imikino muri Afurika bidashobora gucika, ko ubwo baburaga itike y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Butaliyani mu 1990 bari bafite ikipe nziza kurusha Cameroun bari kumwe mu itsinda.
Umukino Nigeria yari yakiriyemo Cameroun yayitsinze ibitego 2-0, bakora amakosa muri Gabon batsindwa ibitego 2-1 nyuma y’aho abakinnyi basabye ishyirahamwe ryabo amafaranga mbere yo guhaguruka byatumye umunyezamu wa mbere na rutahizamu basigara.
CAF yemeje ko umusifuzi w’Umunyagabon Jean-Fidèle Diramba ayobora umukino wa Cameroun na Nigeria yanga igitego cya Samson Siasia wa Nigeria aha ikarita y’umutuku Eboigbe maze Cameroun itsindirwa na Oman Biyik.

Adegboye Onigbinde wari umutoza wa Nigeria mu gikombe cy’Isi cya 2002 cyabereye mu Buyapani na Koreya y’Epfo avuga ko amakipe atiteguye neza akunze kurangwa no kugura imikino.
Avuga ko umupira w’Afurika wishwe na ruswa, gahunda zidahamye z’amashyirahamwe n’abakinnyi badafite intego.
Si ubwa mbere abakinnyi b’Amavubi bavuzwe mu kibazo cyo kugura intsinzi kuko nyuma y’aho abakinnyi 60 bo muri Zimbabwe bahagaritswe ubuzima bwose gukina ruhago kubera kwitsindisha bahawe amafaranga, uwari kapiteni w’iyi kipe muri CECAFA ya 2009 yabereye muri Kenya yatanze ubuhamya ko bari basabwe kwitsindisha ku mukino n’u Rwanda ibitego 6-0 baranga, nubwo warangiye u Rwanda rutsinze 4-1.

Ibitekerezo 0