Byatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu Nteko Rusange ya 48 ya CAF yabereye i Abuja muri Nigeria, aho Perezida wayo, Patrice Motsepe, yagaragaje ko Afurika ishyigikiye Infantino umaze imyaka 10 ayobora FIFA.
Motsepe yavuze ko mu myaka itanu amaze ayobora CAF, yiboneye ubwitange bwa Infantino mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, ari na yo mpamvu amashyirahamwe yose yo kuri uyu mugabane amushyigikiye.
Ati “Mu myaka itanu maze ndi Perezida wa CAF, niboneye ubwitange bwe. Gianni, ufite inkunga yacu nk’amashyirahamwe 54 agize CAF.”
Uyu mwanzuro ushyira FERWAFA mu mashyirahamwe yo muri Afurika yatangajwe ko ashyigikiye Infantino, nubwo nta tangazo ryihariye ryayo ryashyizwe ahagaragara kuri iki cyemezo.
Muri iyi nama, FERWAFA yari ihagarariwe na Perezida wayo w’Agateganyo, Me Claudine Garasabwe ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe.
Infantino w’imyaka 56, yashimiye Afurika ku cyizere ikomeje kumugirira, yizeza ko guteza imbere umupira w’amaguru kuri uyu mugabane bizakomeza kuba mu byo ashyira imbere.
Yavuze ko FIFA izakomeza gufatanya n’ibihugu bya Afurika kugira ngo abana n’urubyiruko babone amahirwe yo gukabya inzozi zabo binyuze mu mupira w’amaguru.
Infantino yemereye amashyirahamwe miliyari 37 Frw
Mu byo Infantino yatangarije iyi Nteko Rusange harimo gahunda nshya ya FIFA Forward 4.0, izatuma inkunga ihabwa buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi yiyongera ikava kuri miliyoni 8$ ikagera kuri miliyoni 25$ (miliyari zisaga 37 Frw) mu gihe cy’imyaka ine.
Iyi gahunda iteganyijwe gutangira muri Mutarama 2027, ariko igomba kubanza kwemezwa n'Inama y'Ubuyobozi ya FIFA mu Ukuboza 2026.
Infantino yavuze ko ubwo yatorerwaga kuyobora FIFA mu 2016, buri shyirahamwe ryahabwaga ibihumbi 250$ ku mwaka, bingana na miliyoni 1$ mu myaka ine.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 10, ayo mafaranga agiye kwiyongera cyane kugira ngo afashe amashyirahamwe guteza imbere ibikorwaremezo, impano z’abakiri bato n’andi mahirwe mu mupira w’amaguru.
Ati “Ubu nyuma y’imyaka 10, muzahabwa miliyoni 25$ zo gushora mu iterambere ry’umupira w’amaguru. Tuzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ziyongere, kuko murabikwiye, urubyiruko rwanyu rurabikwiye.”
Yongeyeho ko amafaranga ya FIFA ari ay’amashyirahamwe ayigize, bityo agomba kuyashora mu bikorwa bifitiye akamaro iterambere ry’umupira w’amaguru.
Iyi nkunga niramuka yemejwe, FERWAFA na yo izaba iri mu mashyirahamwe azayungukiramo, aho amafaranga izajya ihabwa mu myaka ine aziyongera ku buryo bugaragara.
Infantino ahanganye n’abakandida babiri
Gianni Infantino ushaka manda ya kane ku buyobozi bwa FIFA, ahanganye na Philippe Diallo uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, ndetse na Kozo Tashima wahoze ayobora iryo mu Buyapani.
Amatora ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, mu Nteko Rusange ya 77 ya FIFA izabera i Rabat muri Maroc.
Gushyigikirwa n’amashyirahamwe 54 yo muri Afurika bishobora kugira uruhare rukomeye mu kongera gutorwa kwa Infantino, kuko FIFA igizwe n’amashyirahamwe 211 afite uburenganzira bwo gutora.
Uretse Afurika, ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL) na yo yongeye gushimangira ko amashyirahamwe 10 ayigize ashyigikiye Infantino.
Ibi bivuze ko uyu muyobozi ukomoka mu Busuwisi kugeza ubu yizeye gushyigikirwa n’amashyirahamwe 64 yo ku migabane ibiri.
Infantino yatangiye kuyobora FIFA mu 2016, asimbuye Sepp Blatter. Aramutse yongeye gutorwa, yakomeza kuyobora uru rwego kugeza mu 2031.









Ibitekerezo 0