Ni El Clásico ya mbere muri Shampiyona ya Espagne ya 2026/27, ikinwa Saa Yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda. Barcelone iyinjiyemo iyoboye urutonde n’amanota 27 kuri 27, mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.

Ibi bivuze ko Barcelone itsinze yakongera ikinyuranyo kiri hagati yayo na Real Madrid kikagera ku manota icyenda, mu gihe intsinzi ya Real Madrid yagabanya ikinyuranyo kikagera kuri atatu.

Mourinho yanze guhindura gahunda ze kubera Yamal

Kimwe mu byitezwe muri uyu mukino ni uburyo Real Madrid ya José Mourinho iza guhangana na Lamine Yamal, umwe mu bakinnyi Barcelone igenderaho mu busatirizi.

Mourinho yavuze ko azi neza ubuhanga bw’uyu Munya-Espagne, ariko ko nta gahunda afite yo guhindura imikinire y’ikipe ye kubera umukinnyi umwe.

Ati “Ni umukinnyi ukomeye kandi abakinnyi bakomeye bagomba kubahwa. Ariko kubaha uwo muhanganye bitandukanye no guhindura gahunda zawe, uburyo bw’imikinire no kwibagirwa uwo uri we. Ibyo ntabwo tuzabikora.”

Uyu mutoza w’Umunya-Portugal yongeyeho ko nubwo Real Madrid iri mu bihe byiza, ibyo yakoze mu mikino iheruka nta gaciro kanini bizaba bifite muri El Clásico kuko uyu mukino uba ufite umwihariko wawo.

Real Madrid iheruka gutsinda Sevilla ibitego 4-1 muri La Liga, ndetse yinjira muri uyu mukino imaze gutsinda imikino ine iheruka mu marushanwa yose.

Barcelone irashaka kwiyibagiza ibyayibayeho i Paris

Mu gihe Real Madrid ifite icyizere, Barcelone yo irakina ishaka kwikura mu gahinda yatewe na Paris Saint-Germain yayitsinze ibitego 4-2 muri UEFA Champions League ku wa Kabiri.

Muri uwo mukino wabereye kuri Parc des Princes, Barcelone yabashije kwishyura inshuro ebyiri, harimo igitego cya Lamine Yamal, ariko Vitinha na Fabián Ruiz batsinda mu minota ya nyuma, PSG isoza umukino iyoboye 4-2.

Iyo ntsinzi yahagaritse urugendo rwa Barcelone rw’imikino 11 yari imaze gutsinda yikurikiranya mu marushanwa yose.

Gutsindwa na PSG ariko ntibyahinduye isura yayo muri La Liga. Ikipe ya Hansi Flick yatsinze imikino icyenda yose imaze gukina, yinjiza ibitego 39, itsindwa icyenda gusa.

Vinícius ntahari, Mbappé ahanzwe amaso

Real Madrid irakina uyu mukino idafite Vinícius Júnior uri mu bihano nyuma y’ikarita itukura yabonye mu mukino na Villarreal. Rodrygo, Ferland Mendy na Raúl Asencio na bo ntibari mu bakinnyi Mourinho ashobora kwifashisha kubera imvune.

Kubura Vinícius bishyira umutwaro munini kuri Kylian Mbappé, Jude Bellingham, Arda Güler na Yan Diomande mu gushaka ibitego. Diomande ashobora guhabwa umwanya ku ruhande rumwe rw’ubusatirizi, mu gihe Mbappé yaba ari we ujya imbere.

Barcelone na yo ifite ibibazo by’abakinnyi. Dani Olmo, Andreas Christensen, Eric García na Roony Bardghji bafite imvune, mu gihe Jules Koundé na we yagize ikibazo cy’akagombambari ndetse amahirwe yo gukina uyu mukino ni make.

Hansi Flick afite amahitamo arimo Lamine Yamal, Raphinha, Pedri, Rodri, Fermín López na Anthony Gordon, mu gihe Pau Cubarsí na Gerard Martín bashobora kuba bamwe mu bo ashingiraho mu bwugarizi.

Abakinnyi bashobora kubanzamo

Barcelone ishobora gutangirana Joan García; João Cancelo, Pau Cubarsí, Gerard Martín, Xavi Espart; Rodri, Pedri; Lamine Yamal, Fermín López, Anthony Gordon na Raphinha.

Real Madrid yo ishobora gukoresha Thibaut Courtois; Federico Valverde, Ibrahima Konaté, Dean Huijsen, Marc Cucurella; Aurélien Tchouaméni, Bernardo Silva; Arda Güler, Jude Bellingham, Yan Diomande na Kylian Mbappé.

Umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bw’amakipe yombi

El Clásico y’uyu mwaka ntabwo irimo guhangana mu kibuga gusa. Umubano hagati y’ubuyobozi bwa Barcelone na Real Madrid umaze igihe utifashe neza, ahanini kubera urubanza ruzwi nka ‘Negreira Case’.

Iki kibazo gishingiye ku mafaranga Barcelone yishyuye ibigo bifitanye isano na José María Enríquez Negreira, wahoze ari Visi Perezida wa Komite ya Tekiniki y’Abasifuzi muri Espagne.

FC Barcelone yahakanye ko ayo mafaranga yari agamije kugura cyangwa kugira ijambo ku basifuzi, mu gihe Real Madrid yakomeje gukurikiranira hafi uru rubanza.

Amakuru yo muri Espagne avuga ko Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, atitabira uyu mukino, ndetse n’umuhango wo gusangira wari usanzwe uhuza abayobozi b’amakipe yombi mbere ya El Clásico ntuteganyijwe.