Mozambique yanganyije na Sénégal igitego 1-1 muri uyu mukino wo mu Itsinda J wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, kuri Zimpeto Stadium.
Ernan Siluane usanzwe ari umunyezamu wa APR FC, yari mu bakinnyi babanje mu kibuga ndetse agira uruhare rukomeye mu kubuza Sénégal kubona intsinzi aho yasabwe gukuramo umupira watewe na Assane Diao ku munota wa kabiri.
Uyu munyezamu yongeye gutabara ikipe ye kandi ku munota wa 16, akuramo umupira wa Abdallah Sima, ugarukiye uyu Munya-Sénégal ashaka kuwusubizamo ba myugariro ba Mozambique baritambika.
Sénégal yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na Nicolas Jackson nyuma yo kuroba Ernan Siluane amaze guherezwa neza na Abdallah Sima.
Byasabye gutegereza umunota wa 47, Geny Catamo yishyurira Mozambique igitego cyayifashije kubona inota rimwe muri uyu mukino wa mbere wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika.
Umunyezamu Ernan Siluane ari mu bagize amanota meza muri uyu mukino aho yakuyemo amashoti ane muri atanu agana mu izamu yatewe n’abakinnyi ba Sénégal.
Nubwo uyu munyezamu yitwaye neza mu Ikipe y’Igihugu ya Mozambique yanakiniye mu Gikombe cya Afurika giheruka, ntarabasha kongera gukinira APR FC nyuma yo kugaragara mu mukino batsinzwemo na Gor Mahia ibitego 5-0 muri CECAFA Kagame Cup, akawugiriramo imvune.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Siluane yageze muri APR FC mu Rwanda, avuye muri Associação Black Bulls y’iwabo muri Mozambique.
Mu mukino utaha uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, Mozambique izakira Sudani aho yo yatangiranye intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Ethiopia.







Ibitekerezo 0