Ronaldo w’imyaka 41 akaba na Kapiteni wa Portugal, yavuye mu mwiherero w’ikipe yiteguraga imikino ya UEFA Nations League muri Nzeri 2026, nyuma yo kutifashishwa mu mukino wahuje igihugu cye na Norvège ndetse akaza kumenya ko atari kubanza mu kibuga mu wari gukurikiraho na Danemark.
Mu itangazo rirerire yashyize hanze nyuma y’icyo cyemezo, Ronaldo yavuze ko yahisemo kuva mu mwiherero kubera ko Umutoza wa Portugal, Jorge Jesus, atubahirije ibyo yari yamusezeranyije inshuro ebyiri zose.
Uyu rutahizamu wa Al-Nassr muri Arabie Saoudite, yavuze ko ibyo byari “ugusenya burundu icyizere” yari afitiye umutoza.
Ku wa 9 Ukwakira 2026, Ronaldo yahise ahagarikwa by’agateganyo mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ryari rigikurikirana iki kibazo.
Komite ishinzwe imyitwarire muri iri Shyirahamwe yatangaje ko ibirego Ronaldo yashinjwaga byose byamuhamye, ahanishwa kumara iminsi 30 adakina ndetse acibwa amande y’Amayero 255 (ibihumbi 372 Frw).
Gusa ntiharamenyekana neza imikino cyangwa ibikorwa by’Ikipe y’Igihugu iri hagarikwa rizagiraho ingaruka ku buryo bwihariye.
Ntabwo kandi harasobanuka niba iminsi Ronaldo amaze ahagaritswe by’agateganyo izabarwa muri iyo 30 y’igihano yahawe.
Umutoza Jorge Jesus yahakanye ko hari amasezerano cyangwa ibyo yari yarasezeranyije Ronaldo atubahirije, ariko agaragaza ko amarembo agifunguye ku buryo uyu mukinnyi ashobora kongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nyuma y’uko ikibazo cye gikemutse.
Ronaldo na we yemeye ko yakoze amakosa, asaba imbabazi bagenzi be bakinana mu Ikipe y’Igihugu ndetse n’abafana, anavuga ko yari akwiriye guhanirwa imyitwarire ye.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença, yabwiye ikinyamakuru Record ko hari “icyifuzo gikomeye” cyo kongera kubona Ronaldo mu Ikipe y’Igihugu igihe iki kibazo kizaba cyamaze gukemuka.
Cristiano Ronaldo yatwaye Ballon d’Or inshuro eshanu. Amaze gutsindira Portugal ibitego 146 mu mikino 234, imibare yombi ikaba ari agahigo yihariye ku Isi mu mupira w’amaguru w’abagabo.
Yafashije Portugal kwegukana Igikombe cy’u Burayi cya Euro 2016 ndetse na UEFA Nations League inshuro ebyiri.
Amande uyu mukinnyi yaciwe n'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Portugal angana n'amafaranga ashobora gukorera buri masegonda 40 ugereranyije n'umushahara wa miliyoni 208,4 z'Amayero ahabwa na Al Nassr ku mwaka.



Ibitekerezo 0