Imikino yose yakinwe ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo hari hakomeje ‘League Phase’ umunsi wa Gatatu muri UEFA Champions League.
I Parc des Princes FC Barcelona yari yakiriwe na PSG, amakipe yombi asatirana ariko ku munota wa 18’ Dembere yagize ikibazo cy’imvune asimbuzwa na Ferran Torres. Nyuma gato Barcelona yabonye amahirwe yo gutsinda igitego gusa Raphinha umuzamu Matvey Safonov amubera ibamba.
Kumunota wa 24’ PSG na yo yagerageje gusatira ibona amahirwe yo gufungura amazamu Ferran Torres ntiyabasha gutsinda umuzamu Joan García akora akazi gakomeye akuramo umupira.
Umukino warimo ishyaka ryinshi, gusa PSG yari hejuru cyane, Désiré Doué afungura amazamu ku munota wa 38’ ku mupira yahawe neza na João Neves.
Nyuma gato ku munota 40’ FC Barcelona na yo yasatiraga izamu ariko Fermin Lopez ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yari abonye, aho yagerageje kuroba umuzamu ariko biramwangira.
Igice cya mbere cyaranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, PSG ijya kuruhuka iyoboye umukino wayihuzaga na FC Barcelona ku gitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, FC Barcelona yagarutse mu mukino ifite imbaraga nyinshi, Marc Bernard agerageza ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu.
FC barcelona yari yatangiye igice cya kabiri yivuguruye yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Xavi Espart ku munota wa 55’ bituma banganya 1-1.
Ikipe ya PSG yongeye guhura n’ibibazo kuko yavunikishije abakinnyi babiri barimo Khvicha Kvaratskhelia na Kapiteni Marquinhos ku munota wa 59’ nyuma y’uko rutahizamu Ousmane Dembele na we yari yavuyemo agize ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere, bituma umutoza Luis Enrique akora impinduka zihuse yinjiza mu kibuga Maghnes Akliouche na Ilya Zabarnyi.
Ikipe yo mu Bufaransa yakomeje gusatira Lucas Hernandez atsinda igitego cya Kabiri ku munota wa 72’ ahawe umupira na Désiré Doué watsinze igitego cya mbere.
Ku munota wa 79’ Lamine Yamal yaboneye igitego cya Kabiri FC Barcelona.
Umukino wakomeje kugaragaramo ishyaka ryinshi PSG iza kubona igitego cya Gatatu gitsinzwe na Vitinha ku munota wa 81’. Bidatinze ku munota wa 86’ Fabian Ruiz yatsinze igitego cya Kane ku mupira mwiza yahawe na Ashraf Hakimi, byashyize mu mazi abira ikipe ya FC Barcelona.
Umukino warangiye PSG itsinze 4-2, ikomeza kuyobora urutonde n’amanota icyenda ihuriyeho na Liverpool
Mu yindi mikino, Athletico Madrid yanganyije na Stuttgart 1-1 mu Budage, Napoli yatsinze Bodo\Grimt ibitego 4-3, AS Roma itsinda Slovan Bratslava 4-0, Porto itsindirwa iwayo na PSV Eindhoven 1-0.
Naho mu mikino yari yabaye mbere, ikipe ikinamo Umunyarwanda Joy Lance Mickels, Sabah FK yatsindiwe iwayo na Borussia Dortmund ibitego 2-1, Fenerbahce inganya na Slavia Prague ibitego 2-2.















Ibitekerezo 0