Imikino yo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, yasize amakipe arimo Real Madrid na Aston Villa akomeje kwitwara neza muri iri rushanwa, mu gihe Manchester United yo yakomeje kugorwa no kubona umusaruro.

Mu Budage, Arsenal yatangiye umukino wayo na Bayern Munich nabi kuko ku munota wa 10 Bukayo Saka yagize imvune bituma asimburwa na Eberechi Eze.

Gusa ntibyaciye intege Ikipe y’i Londres kuko ku munota wa 25, Eberechi Eze yayitsindiye igitego cya mbere ku mupira muremure wari utanzwe na Martin Ødegaard. Iki gitego cyabanje kwangwa kubera kurarira, ariko VAR yemeza ko cyemewe.

Bayern Munich yishyuye ku munota wa 35, ubwo Harry Kane yahaga umupira mwiza Alphonso Davies, na we akawushyira mu izamu rya David Raya.

Mu gice cya kabiri, Bayern yabonye penaliti nyuma y’uko umupira wari utewe na Kane ukoze ku kuboko kwa Jurriën Timber. Uyu rutahizamu w’Umwongereza yayinjije ku munota wa 61, yuzuza ibitego 58 amaze gutsinda muri Champions League.

Arsenal yahatanye kugeza ku munota wa 82, ubwo Declan Rice yahererekanyaga neza na Viktor Gyökeres mbere y’uko uyu Mwongereza ukina hagati atsinda igitego cyatumye amakipe yombi anganya 2-2.

Manchester United yanyagiwe na Como

Mu Butaliyani, Manchester United yagize umugoroba mubi cyane, itsindwa na Como ibitego 4-1 mu mukino Nicolás Paz yigaragajemo bikomeye.

Como yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gusa, Paz atsinda igitego cyiza ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mu gice cya kabiri, Paz yongeye kugira uruhare mu gitego cya kabiri, aha umupira Anastasios Douvikas wawushyize mu izamu ku munota wa 49.

Uyu Munya-Argentine ntiyarekeye aho kuko yambuye umupira Carlos Baleba, awirukankana metero zirenga 30 mbere yo gutsinda igitego cya gatatu cya Como.

Jacobo Ramón yatsinze icya kane ku munota wa 76 n’umutwe, mu gihe Joshua Zirkzee yatsindiye Manchester United icy’impozamarira mu minota y’inyongera. Paz watanze umupira wavuyemo igitego kimwe akanatsinda bibiri, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Uku gutsindwa kwatumye Manchester United ikomeza ibihe bibi, kuko imaze imikino irindwi yikurikiranya itabona intsinzi mu marushanwa yose.

Umutoza Michael Carrick yavuze ko imikinire y’ikipe ye itari ikwiye kwihanganirwa, mu gihe kapiteni Bruno Fernandes yanenze uburyo bagenzi be batashyize igitutu gihagije ku bakinnyi ba Como.

Real Madrid yatsinze Leipzig

Real Madrid yo yakomeje kwitwara neza, inyagira RB Leipzig ibitego 4-1 kuri Santiago Bernabéu.

Bernardo Silva, Arda Güler, Kylian Mbappé na Yan Diomande ni bo batsindiye Ikipe y’i Madrid, mu gihe Tidiam Gomis yatsindiye Leipzig icy’impozamarira.

Aston Villa na yo yatsinze Viking Stavanger ibitego 3-1, Real Betis itsinda Feyenoord 1-0, Inter Milan itsinda Shakhtar Donetsk 1-0 naho Club Brugge inyagira Lens 3-0.

Galatasaray yatsindiye Lille mu Bufaransa ibitego 4-2, Victor Osimhen ashyiramo icya kane, mu gihe LASK yatunguranye itsindira Sporting CP i Lisbon ibitego 3-2.

Nyuma y’imikino itatu, Aston Villa, Real Madrid na Real Betis ziri mu makipe ataratakaza inota kuko zose zimaze gutsinda imikino itatu ya mbere muri UEFA Champions League ya 2026/27. Izindi ni Paris Saint-Germain na Liverpool zatsinze imikino yazo ku wa Kabiri.