Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, habereye ikiganiro n’itagazamakuru gitegura umukino w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Nshimiyimana yabajijwe niba ikipe yiteguye guhangana na Cameroun iri mu makipe akomeye muri Afurika, avuga ko ayo ari amateka ya kera adakwiriye kugenderwaho.
Ati “Hari igihe umuntu yigeze kwandika ngo ndakuze nkwiriye kurekera abandi na bo bagakora. Kuba ndi mukuru rero ni uko mfite byinshi natanga. Ubu rero Cameroun abantu bazi mu myaka yo mu 1980 na 1990, ntabwo ari nk’iyo tubona ubu.”
“Dutegura umukino ku mukino. Tutitaye kuri ibyo byose twizeye gutsinda kuko twarahiye ko tutazatsindirwa hano iwacu. Intego ni ugutsinda tukazajya mu cyiciro gikurikiyeho.”
Ku kibazo cya Niyo David ukinira NK Veres Rivne ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, wahamagawe ariko ntiyitabire, yavuze ko byatewe no kubura ibyangombwa.
Ati “Ni umukinnyi mwiza dukeneye ariko ikibazo cyo kutaza gituruka kuri we. Aho yagombaga gukura ibyangombwa bimuzana byaragoranye, bituma atitabira. Ni ahacu ho gushaka ibindi bisubizo, kandi bikaba amahirwe ku bandi bakinnyi buriya.”
Umukino ubanza u Rwanda ruzahurira na Cameroun kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo, uwo kwishyura ubere Yaoundé ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Ikipe izatsinda mu mikino ibiri izahura n’izava hagati ya Afurika y’Epfo na Madagascar.







Ibitekerezo 0