Abahoze ari abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ni bamwe mu bagorwaga no kubona uko binjira ku mikino itandukanye yaba iya mpuzamahanga cyangwa iy’imbere mu gihugu.

Akenshi wasangaga bishyura amatike ku badafite imirimo itandukanye kuri iyo mikino. Gusa kuri iyi nshuro Rwanda Premier League yagerageje kureba kuri aba bakunzi b’umupira w’amaguru bagize uruhare mu iterambere ryabo ibagenera ibyicaro byihariye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, amakipe yose uko ari 18 akina BK Pro League yasabwe kujya ashyiraho umwanya wahariwe aba bakinnyi.

Yavuze ko Stade zifite munsi y’imyanya 5000 zizajya zigena imyanya 25, naho izirenze iyo mibare zigene 50. Iyi myanya ntizagurishwa kandi amakipe yakiriye azajya anemererwa kwinjiza abahoze bayakinira.

Si abakinnyi gusa kuko iyi myanya izajya yicarwamo n’abatoza n’abayobozi ba tekiniki mu makipe ya BK Pro League, abasifuzi n’abakomiseri b’imikino.

Urutonde rw’abagomba kwicara muri iyi myanya ruzajya rutangwa n’Ishyirahamwe ry'Abakina n’Abahoze bakinira Amavubi (FAPA), ndetse n’Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda (AEFR), dore ko byagize uruhare runini mu ifatwa ry’uyu mwanzuro.

lyi myanya izajya itegurwa ahantu hatwikiriye neza muri stade, cyangwa mu gice cya VIP bitewe n'imiterere ya stade. Ntabwo izajya inashyirwa mu ikoranabuhanga rigurishirizwamo amatike.

Abakanyujijeho mu Mavubi bagenewe umwanya wihariye muri stade zo mu Rwanda
Abakanyujijeho mu Mavubi bagenewe umwanya wihariye muri stade zo mu Rwanda