Ikipe ya Bayern Munich na Ajax Amsterdam zizahurira mu mukino wa gicuti wo gufungura ku mugaragaro Raila Odinga International Stadium yo muri Kenya, ku itariki 5 Mutarama 2027.
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ni bwo Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ku mugaragaro ko iyi stade iri mu cyanya cy’imikino cya Atlanta Sports City ko iyi stade izatahwa muri Mutarama 2027.
Perezida William Ruto yahaye iyi stade izina ry’uwahoze ari Minisitiri w'Intebe, Raila Amolo Odinga, witabye Imana mu Ukwakira 2025.
Yaboneyeho gutangaza ko iyi stade nshya izakira umukino ukomeye wa gicuti, uzahuza Bayern Munich yo mu Budage yegukanye UEFA Champions League inshuro esheshatu na Ajax yo mu Buholandi yayitwaye inshuro enye.
Ati “Ni amakipe yombi yegukanye ibikombe by’u Burayi inshuro 10. Uyu mukino uvuze kinini cyane, kuko Raila yize mu Budage none ikipe ikomeye yaho igiye gukinira muri stade ifite izina rye.”
“Talanta bivuze impano, Ajax na yo ifite intego z’ahazaza. Aha harimo ubutumwa bukomeye mu guteza impano imbere duharanira ejo hazaza heza. Turota kuba beza cyane, kandi tuzabigeraho. Stade y’ubatswe na sima n’ibyuma, ariko igihugu cyubatswe n’ukwizera, intego no gukorana imbaraga.”
Yongeyeho ko iyi stade izatanga akazi, igateza imbere ubukerarugendo, ndetse igasha abenegihugu guteza imbere impano z’abana bato.
Iyi Stade iri mu zikomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, iri mu zizakinirwaho imikino y'Igikombe cya Afurika, CAN 2027 izabera mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda mu mpeshyi ya 2027.
Nubwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika ritaratangaza aho umukino ufungura irushanwa n’umukino wa nyuma, iyi ni imwe mu zishobora guhabwa iyi mikino.
Raila Odinga International Stadium yubatswe kuva mu 2022, yatwaye miliyoni 418,19$ [618.130.820.900 Frw], ikaba ishobora kujyamo abafana ibihumbi 60 bicaye neza.






















Ibitekerezo 0