Mu cyumweru gishize, ni bwo mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan hasorejwe imikino y’iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 15, cyahurije hamwe abahagarariye ibihugu 189 birimo u Rwanda.
Muri iri rushanwa hagabanyijwe iminota isanzwe yo gukina ishyirwa kuri 20 ku gice kimwe, abakinnyi bava kuri 11 bagera ku munani.
Aya marushanwa yakorewemo igeragezwa ku mategeko mashya Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rishaka gushyira mu bikorwa, azajya yifashishwa mu marushanwa y’abato by’umwihariko abatarengeje imyaka 15.
Amwe muri ayo mategeko ni uku iyo umupira warengeraga ku murongo w’uburebure bw’ikibuga, aho kurengura n’amaboko baterekaga hasi bagakoresha amaguru.
Irindi tegeko ryakurikizwaga ni uko kugora ngo umukinnyi abe yaraririye, ari uko igikorwa cyo kurarira cyabereye mu rubuga rw’umunyezamu.
Ikindi kandi ni uko ikipe itari ifite umubare ntarengwa w’abasimbura igomba gushyira mu kibuga, cyangwa inshuro runaka umutoza agomba kutarenza asimbuza.
Arsène Wenger yagize ati “Kuri iki cyiciro, ikintu cy’ingenzi ni uguha umwanya abana bagakina. Twashatse ko umubare ugabanuka ntube 11 kuri 11, kuko icyo gihe mu kibuga ibihugu bihita birusha ibindi cyane. Twagabanyije iminota kandi kugira ngo imikino ibe myinshi, ibihugu bihure n’ibindi byinshi.”
“Ubundi iyo ukunda umupira w’amaguru, ushaka kumenya urwego rwiza uriho, ugomba gukina na buri wese.”
Muri iyo mikino, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 yatozwaga na Hitimana Thierry, yasoreje ku mwanya wa 80 mu bihugu 189.







Ibitekerezo 0