APR FC yatsinzwe na Zamalek SC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, bikomeza imibare yayo mu rugendo rugana mu matsinda.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, APR FC isabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo kubanza gukinira imbere y’abafana bayo.
Umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC ishaka igitego hakiri kare, aho mu minota irindwi yari imaze kugerageza uburyo bubiri ariko bwose busubizwa inyuma n’ubwugarizi bwa Zamalek SC.
Ku munota wa cyenda, Zamalek yibye umugono abakinnyi ba APR FC, Oday Mohamed Dabbagh atera ishoti mu izamu ryari kuvamo igitego, ariko umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, arikuramo.
Ku mupira wari uvuye muri koruneri ku munota wa 22, Byiringiro Gilbert yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu. Ni uburyo bwakurikiwe n’ubwa Dao wacenze abakinnyi babiri ba Zamalek, ariko na we ateye mu izamu, umunyezamu Mahdy Mohamed Soliman arawufata.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ari 0-0, Ishimwe Christian yateye coup-franc inyura hejuru y’izamu gato. Uburyo bwo gushaka ibitego kwa APR FC ariko bikabura byakomeje no mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 51, Mamadou Traore yateye ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu, Zamalek ihita ikora impinduka Mahmoud Roweidy na Ahmed Abdelhamid bajyamo, havamo Abdalla Mohamed na Hossam Elegamy.
Abderrahim Taleb utoza APR FC yakoze impinduka ku munota wa 61, akuramo Uwiyaremye Fidali wahaye umwanya Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 79, APR FC yahushije uburyo bw’igitego cyabazwe, ubwo Ishimwe Christian yoherezaga umupira mu rubuga rw’amahina, ariko William Togui ananirwa kuwushyira mu izamu arebana na ryo wenyine.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyashyizwemo na Zamalek SC ku munota wa 89 gitsinzwe na Nasser Mansy. Ni nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro ba APR FC.
Nyuma y’uyu mukino warangiye iyi kipe yo mu Misiri ibonye impamba y’igitego 1-0, uwo kwishyura uzaba tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Zamalek SC yiyongereye amahirwe kuko mu nshuro eshatu yakiriye APR FC iwayo ntiratsindwa. Mu 2002 yatsinze 6-0, mu 2004 itsinda 3-2, naho mu 2008 itsinda 2-0.
Kujya gukina uyu mukino ni ukuzamuka umusozi muremure kuri APR FC, kuko mu nshuro zose imaze kujya gukinira mu Misiri kuva mu 2015, ntirakurayo intsinzi na rimwe.
Mu 2015 yatsindiweyo na Al Ahly ibitego 2-0, mu 2023 itsindirwayo na Pyramids ibitego 6-1, mu 2024 itsindwa nanone na Pyramids 3-1. Iyi kipe yongeye kuyitsinda ibitego 3-0 mu 2025.
Francisco Gonçalves Sacalumbowa Zamalek agera kuri Stade AmahoroZamalek SC yageze i Kigali yiyemeje kwihagararahoUmunyezamu wa kabiri wa APR FC, Hernâni Siluane, yageranye kuri Stade Amahoro n'abandiKapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara, ni umwe mu bakinnyi APR FC yari yitezeho intsinziUwiyaremye Fidali ni rutahizamu wa APR FC wari wahawe amahirwe kuri uyu mukinoIshimwe Christian wa APR FC yiteguye gukina umukino wa ZamalekMyugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, ni umwe mu bitabajwe kuri uyu mukinoUmutoza w'abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alexis, aagera ku kibuga Memel Dao ukina hagati muri APR FC ari kwishyushyaMyugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, yarimo yishyushya yimenyereza gutera imipira yo ku mutweRutahizamu wa APR FC, William Togui, ari gutera ku mutwe mu gihe cyo kwishyushyaAbasifuzi b'umukino barimo kwishyushya Ahmed Salaheldin wa Zamalek ari kwishyushyaZamalek SC yinjiye mu kibuga kwishyshya nyuma ya APR FCZamalek yiteguye umukino w'i Kigali ikina nk'iyugariraAbakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibugaAbakinnyi Zamalek SC yabanje mu kibugaUmukino wasifuwe n'Abanya-CamerounAbdou Abdel Mefire wasifuye umukino ari gufasha abakinnyi gutombora ikibugaZamalek SC yakiriwe neza muri stadeAbakinnyi basuhuzanya n'abasifuzi mbere y'umukinoUbwo amakipe yombi yarimo yinjira mu kibugaAbafana ba APR FC bari bizeye intsinzi mbere y'umukinoAbafana ba APR FC bagergeje kuyishyigikira kuri uyu mukinoUmurindi w'abafana ba APR FC watangiye kareAPR FC yahushije uburyo bwinshi mu mukinoMemel Dao yageregezaga uburyo bw'ibitego ariko amahirwe agakomeza kuba makeZamalek yanyuzagamo igashaka ibitego nubwo yakinag yugarira cyaneIcyizere cyo kujya mu matsinda ya CAF Champions League kuri APR FC cyayoyotseDjibril Ouattara yari yagowe cyane no kunyura mu rukuta rw'abakinnyi ba ZamalekMohamed Mohamed wa Zamalek yahagaze neza mu bwugarizi bwayoDauda Yussif wa APR FC agiye gutera koruneriWilliam Togui ari kunyura kuri Mostafa Elzanary wa ZamalekUwiyaremye Fidali ntiyabyazaga umusaruro imipira myinshi yabonagaNshimiyimana Yunusu wa APR FC ari kugariraMemel Dao ashaka gucika abakinnyi ba ZamalekUmunyezamu wa Zamalek, Mahdy Soliman, ari gushyamirana na bagenzi beMamadou Traore w APR FC ari gushyira umupira ku mutwe uvuye muri koruneriUmunyezamu wa Zamalek SC yayifashije kwikura i KigaliOday Mohamed wa Zamalek ari gucika abakinnyi ba APR FCMostaf wa Zamalek yiruka asiga OuattaraUwiyaremye Fidali yabanje mu kibugaAbafana ba APR FC bagerageje kuyiba hafi nubwo batuzuye Stade AmahoroUyu yahisemo kuyifana anifshishije igitambaro cya APR FCAPR FC yakinaga umukino mwiza ariko guha ibyishimo abakunzi bayo bikaburaDjibril Ouattara yacikaga abakinnyi ba Zamalek ariko akenshi akisanga yaraririyeUmukunzi wa APR FC wisiga irangi aba ayifite ku mutimaAkanyamuneza kari kose ku bafana ba APR FC itarinjizwa igitegoAbakunzi ba Zamalek bishimiye intsinziZamalek na yo yari ishyigikiweMoatamed Gamal utoza Zamalek yakuye amanota i Kigali bigoye cyaneMamadou Traore wa APR FC yasohotse mu kibuga ababayeWilliam Togui yatumye APR FC inanirwa kubona intsinzi nyuma yo guhusha ibitego byabazweWilliam Togui ari gusohoka mu kibugaUmukino warangiye APR FC ibuze intsinziUmunyezamu wa Zamalek ashimirwa n'abakinnyi bagenzi beZamalek yishimiye bikomeye intsinzi yakuye i KigaliAbatoza ba Zamalek bishimira intsinziZamalek yshimiye Imana ku ntsinzi yakuye i Kigali
Ibitekerezo 0