Ni umukino ikipe ya APR FC yagaragajemo ishyaka ryinshi bitewe n’igitutu ikomeje gushyirwaho na Kiyovu Sports iyiri imbere.

Rutsiro FC yaje ishaka uburyo itatsindwa uyu mukino yagerageje kubona uburyo bwo gutsinda ndetse ku munota wa 11 rutahizamu wayo, Lomami Frank atera umupira n’umutwe uca hejuru y’izamua gato.

APR FC yasatiriye bikomeye ikipe ya Rutsiro FC ndetse mu gice cya mbere itera amashoti arindwi mu izamu ryayo. Bumwe muri ubwo buryo ni ubwabonetse ku munota wa 45 aho Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yatanze umupira wagenderaga hasi mu rubuga rw’amahina ukabura uwushyira mu rushundura.

Ubwo hari hongeweho iminota ibiri ku gice cya mbere, Mumbere Jonas wa Rutsiro FC yateye ishoti rifatwa na Ishimwe Pierre wari uhagaze neza mu izamu.

APR FC yatangiranye ingufu nyinshi mu gice cya kabiri ishaka uburyo yabona igitego ndetse iza kubona amahirwe ubwo myugariro wayo, Omborenga Fitina yateraga kufura igashyirwa muri koruneri nyuma y’uko Kwizera Bahati yari akoreye ikosa Byiringiro Lague.

Igitego cyakomeje kugorana kuboneka ku ruhande rwa APR FC kugeza aho ku munota wa 74 Mugunga Yves winjiye asimbura yatsinze ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina azengurutswe n’abakinnyi ba Rutsiro FC.

Nubwo icyo gitego cyongereye imbaraga ku ruhande rw’ubusatirizi bwa APR FC ntibyaciye intege Rutsiro FC yabuze gato kugira ngo itsinde igitego cyagaruwe na Niyomugabo Claude mbere y’uko umupira urenga umurongo w’izamu ku munota wa 77.

Uyu mukino usize APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48 mu gihe Kiyovu Sports ikomeje kuyobora n’amanota 50 mu gihe habura imikino umunani kugira ngo Shampiyona ishyirwe ku musozo.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ya APR FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ya APR FC
Rutsiro FC yaje ishaka intsinzi ariko ntibyayihira
Rutsiro FC yaje ishaka intsinzi ariko ntibyayihira
Bizimana Yannick wa APR FC ahanganye na Iraguha Hadji wa Rutsiro FC
Bizimana Yannick wa APR FC ahanganye na Iraguha Hadji wa Rutsiro FC
Omborenga Fitina wa APR FC yugariye  anasatira nk'ibisanzwe
Omborenga Fitina wa APR FC yugariye anasatira nk'ibisanzwe
Olivier wa Rutsiro FC yagize ikibazo cyasabye ko hitabazwa abaganga
Olivier wa Rutsiro FC yagize ikibazo cyasabye ko hitabazwa abaganga