Etincelles FC izakira APR FC mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League 2026/27 uzabera kuri Stade Umuganda kuwa 31 Ukwakira 2026.

Ubwo yaganiraga na Isano Radio nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa 29 Ukwakira, Bekeni utoza Etincelles FC yavuze ko atari uwa mbere bagiye gukina na APR FC ikomeye kandi inshuro yabatsindiye mu rugo ni nke.

Ati “Kuba tugiye gukina na APR, ntabwo ari ubwa mbere tugiye gukina na yo, nta n'ubwo ari ubwa mbere tugiye gukina na yo ikomeye. Iramutse ije ikadutsinda, byaba ari gake muri Shampiyona. Twiteguye nk'abantu bashaka gutsinda.”

Uyu mutoza yibukijwe ko umukino wa Shampiyona uheruka guhuza amakipe yombi muri Mata, warangiye Etincelles FC itsindiye APR FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-1.

Abajijwe niba bishoboka ko bakongera gutsinda iyi kipe ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, Bekeni yagize ati “Ntabwo bishoboka kuko na APR ntiyaremewe gutsinda Etincelles FC.”

Uyu mutoza yabwiwe kandi ko APR ari ikipe ikomeye, maze na we agira ati "Twe ntabwo dufite 11, na bo ntibafite 11? Ubukomere bwabo ubupimiye he?"

Ku bijyanye no kuba APR FC ishaka igikombe cya Shampiyona, Bekeni yabwiye umunyamakuru ko na Etincelles FC igishaka.

Ati "Twe se ntacyo dushaka? Uzajye ku Karerere, miliyoni magana baduha ni izo gupfa ubusa? Ni nk'uko mu ishuri haba uwa mbere n'uwa nyuma, ariko n'uwo wa nyuma agira icyizere ko azimuka. Ntabwo wavuga ngo uje kudutsinda."

Umukino wa Etincelles FC uzaba ari uwa kabiri APR FC ikinnye muri Shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’uko yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mukino wayo wa mbere.

Ni mu gihe Etincelles FC yo imaze gukina imikino itanu yabonyemo amanota arindwi ndetse uheruka ni uwo yanyagiwemo na Marine FC ibitego 4-0 ku wa 17 Ukwakira 2026.

Etincelles FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona

Umutoza Bizimana Abdou Bekeni yanze kwemera ko azongera gutsinda APR, ariko ashimangira ko na yo itaremewe gutsinda Etincelles FC