APR FC irasura Zamalek SC yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura, mu gihe Rayon Sports iri muri Mozambique aho ihurira na Black Bulls.
Ni imikino yombi ifite umwihariko kuko amakipe ahagarariye u Rwanda agiye kugerageza gukora ibyo atigeze akora mbere muri iki cyiciro ari cyo gutsindira hanze umukino wa nyuma wo gushaka itike y’amatsinda y’amarushanwa ya CAF.
Nubwo amakipe yo mu Rwanda amaze imyaka myinshi yitabira amarushanwa Nyafurika, urugendo rugana mu matsinda rwagiye ruyagora cyane, by’umwihariko iyo umukino ukomeye wa nyuma ugomba gukinirwa hanze y’igihugu.
Ni amateka APR FC na Rayon Sports zigiye guhangana na yo mu minota 90 ishobora guhindura byinshi.
APR FC ntiratsindira mu Misiri mu mateka yayo
APR FC yerekeje mu Misiri izi neza ko Zamalek SC atari ikipe yoroshye, haba ku rwego rw’umupira wo muri iki gihugu ndetse no ku Mugabane wa Afurika dore ko iyi kipe y’i Cairo yatsindiye i Kigali umukino ubanza ku gitego 1-0.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze igihe ifite intego yo kurenga imikino y’amajonjora ikagera mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika, ariko kenshi uru rugendo rukarangirira hafi y’aho yifuza kugera.
Kuri uyu wa Gatandatu, APR FC ifite amahirwe yo kongera kugerageza kwandika amateka, ariko kugira ngo ibigereho bisaba kwitwara neza imbere ya Zamalek iri mu rugo kandi isanzwe imenyereye imikino nk’iyi dore ko yegukanye CAF Confederation Cup ya 2023/24.
Bitandukanye n’umukino ubanza, kuri iyi nshuro APR FC iraba ifite Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda wasibye imikino ibiri iheruka kubera ikarita itukura yaherewe i Lubumbashi bakina na FC Les Aigles du Congo.
Gusa igitegerejwe cyane ni ukureba niba iyi kipe ihagarariye u Rwanda ishobora guhinyuza amateka ikagera mu matsinda dore ko mu nshuro zose yakiniye mu Misiri itigeze ihakura intsinzi.
Nko mu myaka itatu iheruka, APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 6-1, 3-1 na 3-0 mu mikino yabereye i Cairo.

Rayon Sports na yo ifite amateka ishaka guhindura
Mu gihe APR FC izaba ihanganye na Zamalek mu mukino utangira Saa Moya z’umugoroba, amaso y’abakunzi ba Rayon Sports araba yerekeje muri Mozambique, aho Gikundiro icakiranira na Black Bulls kuri iyo saha.
Rayon Sports ifite amateka akomeye mu marushanwa Nyafurika, by’umwihariko urugendo rwo mu 2018 ubwo yageraga muri ¼ cya CAF Confederation Cup, imwe mu ntambwe zikomeye ikipe yo mu Rwanda yateye muri iri rushanwa mu myaka ya vuba.
Kuri iyi nshuro ariko, urugendo rwayo rugana mu matsinda rusaba kongera kwitwara neza hanze y’igihugu dore ko yatsindiwe mu rugo ibitego 2-0.
Gikundiro izi ko iminota 90 yo muri Mozambique ishobora kuyisubiza mu cyiciro cy’amatsinda ndetse ikanongera kuyihesha umwanya ukomeye mu mateka y’umupira w’u Rwanda.
Uyu mukino uje kandi nyuma y’uko Rayon Sports igaragaje kutishimira uburyo yakiriwe muri Mozambique, Perezida wayo Murenzi Abdallah akavuga ko hari ibibazo ikipe yahuye na byo birimo ibijyanye n’uburyo bwo kuyigeza ku myitozo, bituma ubuyobozi bwandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Mu gihe mu bakinnyi Haringingo Francis yahagurukanye na bo i Kigali harimo Iradukunda Elie Tatou yari yirengagije ku mukino ubanza, Umutoza wa Black Bulls, Nelson Santos, na we yitezweho kwifashisha umukinnyi ukiri muto Diego Elias Pelembe utarakinnye umukino ubanza kubera ko yari yagiye gushaka ikipe hanze.
Rayon Sports na yo igomba guhinyuza amateka kuko imikino itatu yakiniye hanze mu ijonjora rya nyuma ribanziriza amatsinda, yose yananiwe kuyitsinda. Iyo ni uwa Rivers United yatsinzwe ku bitego 2-0 mu 2017, uwa Costa do Sol yatsinzwe ku bitego 2-0 mu 2018 n’uwa Al Ahly Benghazi yanganyirije i Kigali (ahabereye imikino yombi) ku gitego 1-1.











Ibitekerezo 0