Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2026, ni bwo Trabzonspor yakiriye Heart of Midlothian F.C. mu mukino wa League Phase wa UEFA Conference League.

Ni umukino warangiye André Onana atinjijwe igitego, ariko intsinzi yatahanye yivanze n’impanuka yagize ubwo yari mu muhanda mu modoka ye ataha, imodoka imugonga inyuma, na we agonga iyari imbere ye.

Polisi yo muri Turikiya yatangaje ko nta kibazo uyu mukinnyi cyangwa undi wese bari kumwe mu modoka bagize, ndetse bahise bihutanwa kwa mugaga kugira ngo bakurikiranwe.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Trabzonspor Ertuğrul Doğan, yamaze impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru, abamenyesha ko uyu mukinnyi nta kibazo kinini yagize ndetse amwifuriza gukira vuba.

Imodoka yakozwe n’uruganda rwa Rolls Royce ya Hongqi E-HS9 yari itwawe n’uyu mukinnyi, yangiritse cyane ku gice cy’imbere.

Onana uri mu ntizanyo muri iyi kipe ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Trabzonspor kandi bayifasha kubona intsinzi, ibyatumye yemera kumugumana mu gihe cy’imyaka ibiri nk’intizanyo ya Manchester United FC.

Yageze muri Trabzonspor mu 2025, ayifasha kwegukana Igikombe cya Turkish Cup.

 André Onana yakoze impanuka y'imodoka