Iki cyemezo cyamenyeshejwe abakinnyi ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, binyuze mu ibaruwa US Soccer yabandikiye, ikanasobanura ko umwiherero wari uteganyijwe mbere y’iri rushanwa utakibaye.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje, US Soccer yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mibereho y’umutekano muri Qatar ndetse n’impuruza yatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Iyo Minisiteri yashyize Qatar ku rwego rwa gatatu rw’impuruza ku ngendo, isaba Abanyamerika kongera gutekereza ku ngendo bakorerayo kubera ibyago by’amakimbirane ashobora kuvamo intambara.
Iyi mpuruza kandi ijyanye n’amabwiriza yahawe abakozi ba Ambasade ya Amerika muri Qatar n’imiryango yabo.
Mu ibaruwa US Soccer yandikiye abakinnyi, yagize iti “Imibereho myiza n’umutekano by’abakinnyi bacu n’abakozi bacu bizahora ari byo dushyira imbere.”
Iri Shyirahamwe ryatangaje ko amakipe abakinnyi basanzwe bakinamo azamenyeshwa iki cyemezo, rinabasaba kwirinda kugira icyo batangaza mu ruhame kugeza ubwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) izagishyira ku mugaragaro.
Kugeza ubwo Reuters yatangazaga aya makuru, FIFA yari itaratanga igisubizo ku busabe bwo kugira icyo ivuga kuri iki cyemezo.
Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuguruye impuruza ku ngendo zijya muri Qatar, igaragaza impungenge zishingiye ku bitero by’inyeshyamba z’Aba-Houthi zagabye muri Arabie Saoudite, birimo ibyibasiye ibibuga by’indege bikoreshwa n’abasivili n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi.
Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 giteganyijwe kubera muri Qatar kuva ku wa 19 Ugushyingo kugeza ku wa 13 Ukuboza 2026, kizitabirwa n’amakipe 48.
Amerika yari mu Itsinda J hamwe na Montenegro, Chili na Algérie. Yagombaga gukina umukino wa mbere na Montenegro ku wa 21 Ugushyingo, mbere yo guhura n’andi makipe yo muri iryo tsinda.
Mu Gikombe cy’Isi cya U-17 giheruka, na cyo cyabereye muri Qatar, Amerika yari yasezerewe muri 1/16.
Qatar yahawe uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa buri mwaka kuva mu 2025 kugeza mu 2029.





Ibitekerezo 0