Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ni bwo abakinnyi bari mu mwiherero, bahagurutse kuri hoteli ya FERWAFA berekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Biteganyijwe ko Saa Tatu za mu gitondo ari bwo bahaguruka i Kanombe, bagatangira urugendo rugana i Bamako banyuze mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Uretse abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda baherekeje ikipe, abandi berekeje muri Mali ni abafana b’Amavubi bemerewe amatike n’abayiguriye kugira ngo baherekeze Amavubi.

Hari abakinnyi batahagurukanye n’abandi, ahubwo bazahurira na bo muri Mali. Abo ni Bizimana Djihad ukinira CS Constantine, Mickels Joy-Lance wa Sabah FK, Biramahire Abeddy wa Al-Batin FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Mickels Joy-Slad wa Karvan na Kativa Phanuel Mabaya wa Birmingham Legion.

Abandi batanu muri 29 bari bahamagawe basizwe mu Rwanda. Abo ni Uwiyaremye Fidali, Muhire Kevin, Mugisha Yves, Ishimwe Elie Ganijuru na Mbonyumwami Taiba.

Umukino w’umunsi wa gatatu w’Itsinda K uzahuza u Rwanda na Mali uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera i Bamako.

Nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe yombi azongera guhura mu mukino w'umunsi wa kane uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.