Abakinnyi biganjemo abakina mu Rwanda, ni bo bageze mu mwiherero uri kubera kuri FERWAFA Accommodation Facility, na bake bamaze kugera mu Rwanda bakina mu makipe yo mu mahanga.

Usibye abakina muri Shampiyona ya BK Pro League, abandi bageze mu mwiherero ni Muhire Kevin ukinira Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, Nshuti Innocent wa Al Wafaq yo muri Libya na Ntwari Fiacre wa Kruger United yo muri Afurika y’Epfo.

Abandi bakinnyi bakina mu mahanga bazahurira na bagenzi babo i Bamako, aho bazakinira umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K, uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’uwo mukino, abakinnyi bose bazakomeza kwitegura undi na wo uzabahuza na Mali, ukazabera i Kigali kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027, kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu. 

Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.