Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi b’Amavubi, abatoza n’abandi babaherekeje bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Amavubi yari yajyanye n’itsinda ry’abantu 42, yageze i Kigali isanga bamwe mu bakunzi bayo babategerereje i Kanombe, nyuma yo guhesha ishema igihugu bagakura amanota atatu kuri Blue Sharks ya Cap-Vert.
Ni urugendo rwabaye rurerure kuko rwamaze iminsi itatu. Mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 30 ni bwo bahagurutse i Praia, babanza kunyura mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal.
Kuri uwo munsi yahise ijya gucumbika muri Four Points by Sheraton, ihava ku wa Kane, igomba kunyura i Nairobi muri Kenya. Indege ya Kenya Airways yagombaga kubatwara na yo yakereweho amasaha atatu.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo yageze i Kigali. Byari biteganyijwe ko indege yari kubakura i Nairobi ikabageza mu Rwanda Saa Munani, ariko yongera gukererwaho ihabageza Saa Kumi n’iminota 15.
Niyomugabo Claude yashimiye Abanyarwanda bashyigikiye ikipe nubwo batari bari kumwe na yo, abasaba gukomeza kubaba hafi no ku mikino itaha.
Ati “Nubwo tutari turi kumwe ariko turabizi ko bari badufite ku mutima. Ni ukuza [ku mukino wa Kenya] bakadushyigikira. Yaba mu gihugu no hanze yacyo dukwiriye gusenyera umugozi umwe.”
Nyuma y’urugendo, Amavubi aritegura umukino wa gicuti azakiramo Ikipe y’Igihugu ya Kenya, kuri Stade Amahoro, ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026.




Ibitekerezo 0