Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ni bwo Rayon Sports yakiniye muri Mozambique umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Ni umukino utagenze neza kuko Rayon Sports yanganyije ibitego 2-2, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi, dore ko ubanza wabereye kuri Stade Amahoro warangiye ari 2-0.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Dusange Sacha, ni we waganiriye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, avuga ko bakoresheje imbaraga bakabura intsinzi, ariko byose bigaterwa n’amakosa bakoreye mu mukino ubanza.

Ati “Twakinnye n’ikipe ikomeye kandi yiteguye, dukina umukino mwiza. Navuga ko icyabaye ari uko umunsi utari uwacu kuko, ntabwo ibyo twateguye byose byagenze uko twabishakaga.”

“Amakosa twakoze mu mukino ubanza yadukozeho. Byari bigoye gukina umukino wo kwishyura tukabona intsinzi. Ubu tugiye gusubira mu rugo turebe ahakozwe amakosa tuzahakosore. Abafana bakomeze badushyigikire, kugira ngo tuzagere kure ubutaha.”

Rayon Sports isezerewe muri CAF Confederation Cup itageze mu matsinda, dore ko kuva mu 2018 ikirota kuyasubiramo.

Rayon Sports yanganyije na Black Bulls ibitego 2-0 isezererwa muri CAF Confederation Cup
Dusange Sacha yagaragaje ko amakosa Rayon Sports yakoreye i Kigali, yayikozeho muri Mozambique