Ni umukino utarabereye igihe kuko iyi kipe yo muri Sudani yari mu marushanwa ya CAF Champions League, ukaba wabereye kuri Stade y'Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026.
Bugesera yashakaga kongera kwitwara neza kuko umukino uheruka yari yatsinzwe na Police FC, ariko na Al Hilal SC yifuzaga amanota atatu kuko iheruka kuyatakaza ku maherere ubwo yanganyaga na Rayon Sports.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino yaranzwe no guhangana ku mpande zombi, by’umwihariko ku busatirizi bwa Bugesera bwari buyobowe na Nshimirimana Darcy, n’ubwa Al Hilal bwari buyobowe na kapiteni wayo, Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub.
Gusa nta kipe yashoboye kureba mu izamu muri iki gice, kuko cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi, cyane cyane ku ruhande rwa Al Hilal, byatumye ibona igitego ku munota wa 53.
Ni igitego cyatsinzwe na Ivan Jordan Nana, nyuma y’uko umunyezamu wa Bugesera FC, Ibrahima Daouda Baleri, atewe ishoti yajya gufata umupira ukamujabuka.
Iminota 90 yongeweho itatu yarangiye Al Hilal yegukanye amanota atatu, ihita ifata umwanya wa gatanu n’amanota 10, naho Bugesera FC ijya ku mwanya wa karindwi n’amanota icyenda ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League.
Kimwe n’andi makipe, Al Hilal SC na Bugesera FC zirahita zijya mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu, nikarangira iyi kipe yo muri Sudani izakine na Police FC, mu gihe iyo mu Karere ka Bugesera izakina na Etoile de l’Est.











Amafoto: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0