Ni umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026. 

Al Hilal SC yatsinze umukino ubanza yari ifite impamba y’ibitego bibiri yakuye muri Ethiopia, ikaba yasabwaga kwihagararaho ikanganya cyangwa igatsinda kugira ngo yizere gukomeza.

Ku munota wa 34, myugariro w’ibumoso wa Al Hilal SC, Ernest Luzolo Sita, yafunguye amazamu muri uyu mukino.

Ikindi cyabonetse mu minota y'inyongera y'igice cya mbere, cyinjijwe na Mohamed Abdelrahman ‘Al Gharbal’, gituma Al Hilal SC ikomeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Iyi kipe ikinira imikino yayo mpuzamahanga mu Rwanda, yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

Al Hilal SC ni yo kipe rukumbi ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yakomeje mu marushanwa Nyafurika, nyuma y’uko andi atatu asezerewe.

Ayo ni APR FC yakuwemo na Zamalek SC na Al Merrikh SC yakuwemo na Horoya AC muri CAF Champions League, ndetse na Rayon Sports yasezerewe na Black Bulls muri CAF Confederation Cup.  

Amafoto: Umwari Sandrine