Uyu mupira wahawe izina ry’Icyarabu ‘Al Rihla’, ni ijambo risobanuye ‘urugendo.’

Kugira ngo hatorwe inyito y’uyu mupira hagendewe ku muco, imyubakire, amato y’ibitangaza n’ibendera ry’Igihugu cya Qatar.

Ni ku nshuro ya 14 Adidas yasohoye umupira uzakinwa mu Gikombe cy’Isi kubera ko yabitangiye mu 1970 ubwo cyakirwaga na Mexique.

Adidas yatangaje ko uyu mupira wakozwe wihuta cyane mu kirere kurusha indi yose yawubanjirije.

Uru ruganda rwahise runatangaza igiciro umuntu ushaka kugura uyu mupira yawuboneraho. Ku bari muri Amerika bashobora kuwugura 165$, akabakaba ibihumbi 165 Frw, banyuze kuri website ya Adidas.

Al Rihla kandi icuruzwa kuri 130£ ku bari mu Bwongereza cyangwa 155€ ku baturage bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.

Goal yanditse ko 1% y’amafaranga azava mu kugurisha uyu mupira azashyirwa muri Common Goal, umuryango ukangurira abantu bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru gutanga ubufasha. Washinzwe mu 2017 na Juan Manuel Mata García [Juan Mata], Umunya-Espagne ukinira Manchester United yo mu Bwongereza.

Umupira uzakinwa mu Gikombe cy’Isi watangajwe mu gihe amakipe 27 muri 32 ari yo amaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati ya 21 Ugushyingo no ku wa 18 Ukuboza 2022.

Iki gikombe ni cyo cya mbere kizaba kibereye mu gihugu cy’Abarabu. Biteganyijwe ko tombola z’uburyo amakipe azahura izaba ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mata 2022.

Al Rihla ni ryo zina ryahawe umupira uzakinwa mu Gikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar
Al Rihla ni ryo zina ryahawe umupira uzakinwa mu Gikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar