Iyi nama izahuza Umuyobozi Mukuru wa Manchester United, Omar Berrada, Ushinzwe Umupira w’Amaguru, Jason Wilcox, na Sir Jim Ratcliffe ufite imigabane 28,94% muri iyi kipe.
Nubwo ari inama yari isanzwe iteganyijwe mu rwego rwo kuganira ku mikorere n’ingamba z’ikipe, ikibazo cy’ahazaza ha Carrick ni cyo gitegerejweho gufatirwa umwanzuro ukomeye.
Amakuru ahari avuga ko Berrada na Wilcox bashobora gusaba Ratcliffe kwirukana uyu mutoza, nyuma yo gusanga nta cyizere gihagije cy’uko ashobora kuvana Manchester United mu bibazo irimo.
Manchester United iri ku mwanya wa 18 muri Shampiyona y’u Bwongereza, nyuma yo gutsinda umukino umwe gusa mu 10 imaze gukina, bikaba ari byo bihe bibi imazemo muri iki cyiciro kuva mu mwaka w’imikino wa 1986/87.
Iyi kipe kandi imaze kwinjizwa ibitego 30 mu mikino 15 yakinnye mu marushanwa yose, birimo 19 byo muri Premier League.
Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Bournemouth ibitego 3-0 ku wa 25 Ukwakira, ubuyobozi bwahisemo kugumana Carrick kugira ngo ahabwe amahirwe yo gukosora ibitagenda.
Icyakora, uko Manchester United yitwaye mu mikino yakurikiyeho, harimo kunganya na Aston Villa ibitego 4-4, byatumye impungenge ku bushobozi bwe zirushaho kwiyongera.
Nubwo kwirukana Carrick ari byo bishyirwa imbere, hari n'igitekerezo cyo kumwongerera abatoza bamufasha, aho Aaron Danks wungirije muri Bayern Munich ari mu batekerezwaho.
Mu gihe Carrick yaba yirukanywe, Mauricio Pochettino utoza Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura.
Abandi bashobora kuganirwaho ni Eddie Howe wahoze atoza Newcastle United, Antonio Conte, Julian Nagelsmann na Kieran McKenna.
Icyakora, umwanzuro uwo ari wo wose uzafatwa ugomba no kwemezwa n’umuryango wa Glazer ufite ijambo rikomeye mu buyobozi bwa Manchester United.
Mu gihe ategereje kumenya ahazaza he, Carrick akomeje akazi, aho yateganyije imyitozo y’abakinnyi batagiye mu makipe y’ibihugu, mbere yo kwitegura umukino wa Liverpool uteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo.







Ibitekerezo 0