{Ku nshuro yayo ya gatatu, ‘Kigali Fashion week’ irimo gutegurwa mu Rwanda. Usibye kwerekana imideli nk’uko bisanzwe, ba rwiyemezamirimo babirambyemo bazagira igihe cyo guhugura urubyiruko rufite inzozi zo kwihangira imirimo.}
Byitezwe ko amahugurwa azatangwa azibanda ku kurema ibirango (brands), Imenyekanishabikorwa n’icuruzwa ryabyo (Marketing and sales), kwakira abakiriya, n’ibindi.
Kigali Fashion week 2014 ifite insangamatsiko igira iti “Disability is not Inability (Kugira ubumuga ntibivuze kutagira ubushobozi)”. Iyi nsanganyamatsiko yashyizweho hagamije gushimangira intego y’iki gikorwa ngarukamwaka kitasize inyuma abafite ubumuga bwo mu mutwe by’umwihariko, kuko bazahabwa rugari bakagaragaza impano zabo mu bijyanye no kwerekana imideli.
Iki gikorwa kizaba guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2014, muri Hotel des Mille Collines Kempinski i Kigali. Abazamurika imideli barimo abanyamideri 12 bo mu Rwanda na batatu bo mu mahanga.
‘The House of Fashion’ (yashinzwe na Bunyeshuri John ari nawe Muyobozi wa Kigali Fashion Week afatanyije na Muhire Patrick ndetse na Ituze Colombe bombi b’abanyamideri), ifite intego yo guteza imbere umuco Nyarwanda no guhanga udushya mu bijyanye n’imideli.
Ikindi ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko ibikorwa by’abanyamideli bitanga imirimo ku mubare munini w’Abanyarwanda barimo abadozi, aberekana imideri, abacuruzi, abamenyekanishabikorwa, n’abandi.
The House of Fashion yateguye ‘Kigali Fashion Week 2014’ ku bufatanye na LDJ Productions, ikompanyi ifite ubunararibonye mu gutegura ibyumweru by’imideli bitandukanye. LDJ ni ikomanyi mpuzamahnga yagiye igira uhuhare mu itegurwa rya ‘Fashion Weeks’ zabereye mu mijyi ikomeye nka New York, Mumbai, Toronto, Los Angeles na Miami ikorana na sosiyete nka L’Oreal y’Abafaransa, Victoria’s Secret, Viacom n’izindi.

Ibitekerezo 0