Mukamisha ni umukobwa w'Umunyarwandakazi uvuka mu Majyepfo y'u Rwanda, wize ibijyanye n'Ubukerarugendo, ukora ibijyanye no ku murika imideli.
Mu kiganiro Mukamisha yagiranye na IGIHE, yagaragaje kumurika imideli ari ibintu yakuze akunda kuko no mu mashuri aho yagiye yiga wasangaga ari ibintu akunda gukora.
Ati “Nakunze nkunda kumurika imideli ku buryo aho nize hose wasangaga mbikora wenda bitari kinyamwuga ariko narabikoraga ndetse mbikunda. Hari ubwo bajyaga banserereza kuko nari nanutse cyane ariko njye narabikundaga.”
Akomeza agaragaza ko nyuma y’amashuri yaje kujya mu marushanwa y’ubwiza ntiyabasha kuyatsinda ariko ayo marushanwa asiga amusigiye inyota yo kuba umunyamideli w’umwuga.
Icyo gihe yatangiye kujya yitabira amarushanwa y’abamurika imideli atandukanye arimo Rwanda Top Model, Future Face n’andi.
Mukamisha agaragaza ko ikintu kiba kigoye muri uru rugendo ari kumenya amarushanwa yizewe azagira aho akugeza koko.
Ati “Amarushanwa ni meza cyane ariko abantu baba bakwiye gushaka amakuru mbere yo kuyitabira kugira ngo bitazabatwarira amafaranga y’ubusa, kuko akenshi kumurika imideli icyo witaho cyane ni uko umubiri wawe ugaragara.”
Mukamisha yamuritse imideli mu birori bitandukanye birimo Kigali Fashion Week, The Giant of Africa n’ibindi bitandukanye.
Uko yageze muri Paris Fashion Week
Mukamisha yabonye amahirwe yo gutangira kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu kigo cy’Abanyamideli cyo muri Nigeria, My Mother Agency, ari nacyo cyamugejeje ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Mu ntangiriro za 2026 ni bwo My Mother Agency yanyandikiye kuri Instagram bambwira ko nujuje ibyo bakeneye mu bamurika Imideli bityo bifuza ko twakorana.”
Yasobanuye ko icyo kigo aricyo cyamujyanye gukorera inzu z’imideli zikomeye mu Bwongereza harimo iya Phoebe Philo n’izindi.
Agaragaza ko aribwo yaje no kujya guhatana mu bashobora kumurika imideli muri Chanel kuko hari muri Paris Fashion Week usanga inzu z’imideli nyinshi ziri gushaka abazamurika imyenda yazo.
Ati “Ubundi Chanel ntikunda gukorana n’abamurika imideli bashya nyine bataramenyekana kuko usanga akenshi bakorana n’abamurika imideli bazwi bakomeye. Rero biba ari ibintu bikomeye, aba ari amahirwe akomeye kuguhitamo mu bazamurika imideli noneho mu babanza, ubundi bikorwa n’abo bandi bakomeye.”
Akomeza ati “Njya muri Chanel rero inzozi zanjye zari zibaye impamo kuko nabonye abantu nakuze nkunda, abantu nafataga nk’icyitererezo muri uyu mwuga nkibona ngiye gukorana nabo byaranshimishije cyane, ariko noneho binanyereka ko muri ubu buzima ikintu cyose umuntu yashaka yakigeraho iyo ufite intumbero nziza.”
Muri Paris Fashion Week 2027 yabaye guhera 28 Nzeri 2026 kugeza 6 Ukwakira Mukamisha yamuritse imideli y’inzu z’imideli zikomeye zirimo Chanel ndetse na Celine.
Mukamisha asaba urubyiruko rwifuza kumurika imideli kutisuzugura ngo rwumve rutabishobora kuko buri gihe gushaka ari gushobora.
Ati “Ikintu nabwira bagenzi banjye ni ukudacika intege, kumva ko bashoboye kandi bagaharanira kubigaragaza, kuko nanjye ntabwo nabyutse ngo njye muri Chanel, narakoze nca ahantu henshi hatandukanye kugeza ngiye mu kumurika imideli muri Paris Fashion Week.”
Mukamisha agaragaza ko inzozi ze ubu ari kuba umunyamideli ukomeye ujya ku bitanyamakuru by’imideli bikomeye ndetse akazafasha abandi bana bakeneye kuzamuka nkawe.









Ibitekerezo 0