Inzobere mu myambarire n’ubumenyamuntu, zemeza ko uko ugaragara ari we wowe. Imyambarire yawe niyo igena uko abantu bagufata.
Icyubahiro cy’ikore rero ni icya kera, ryarakivukanye. Nimvuga ikote wumve (Costume/suit). Uyu ni umwambaro wubashywe ku Isi hose si mu Rwanda gusa.
Ikote ni umwambaro watangiye kumenyekana mu myaka myinshi ishize wambawe cyane n'abagabo biyubashye bo mu Burengerazuba bw'Isi mu Bihugu by'i Burayi.
Mu kinyejana cya 17 nibwo amakote yakwirakwiriye aho bambaraga amakote maremare, bayambariye ku makabutura bisa. Uko iminsi yagiye ishira yarasakaye haza n'ubwoko butandukanye.
Kugeza ubu hari ubwoko butandukanye bw'amakote uwambara ahitamo bitewe n'ibyo akunda arimo nka Slim Fit Suit, Double-Breasted Suit, Navy Blue Suit, Checkered cyangwa Plaid Suit, Three-Piece Suit n'andi.
Aya makote yose ushobora kutayatunga ariko niba uri umugabo cyangwa umusore ukunda kurimba, hari ayo wakabaye utunze kugira ngo urusheho kurimba.
IGIHE yifashishije The Trainer ufite inzu y'imideli yise 'Rich Men Look' ikora amakote atandukanye y'abagabo n'abagore, asobanura amwe mu makote y'ibanze umugabo cyangwa umusore yakabaye afite.
Slim Fit Suit

Slim Fit Suit ni ubwoko bw'ikote ry'igifungo kimwe riba ryegereye uryambaye. Harimo ubwoko bwa Tuxedo suit riba rikozwe ku buryo igitambaro rikozwemo gitandukanye n'igikoze amakora.
Iri kote ushobora kuryambara mu gihe cy'ibirori haba mu bukwe haba umugeni cyangwa undi ubutashye wabyubashye cyane, ibirori byo gutanga ibihembo cyangwa ibindi byose wubashye.
Double breasted suit

Double breasted suit ni ubwo bw'ikote usanga rikozwe mu buryo nk'irirengejeho ndetse rifite ibifungo bimanuka ku mpande zombi. Aya makote yamamaye mu kinyejana cya 19.
Ubu bwoko bw'amakote ushobora kuyambarana n'ipantalo bisa cyangwa ukaba washyiraho iyo bidasa. Wariserukana ahantu hatandukanye harimo mu gusezerana mu murenge, mu biro, mu nama n'ahandi.
Single breasted suit

Ubu ni ubwoko mu Rwanda benshi bita 'deux boutons' iba ikozwe n'ibifungo bibiri. Yatangiye kwambarwa mu kinyejana cya 20. Ni ikote wakwambara ahantu hatandukanye nko mu biro, mu bukwe n'ahandi ushaka kujya wiyubashye.
Ubaye ufite ubu bwoko ushobora kurimba mu buryo butandukanye bitewe n'aho ushaka kujya kandi ntihagire usobanukirwa ko amakote yawe ari make.










Ibitekerezo 0