– Mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyo gusobanura no kwerekana imyambarire y’Umunyarwandakazi guhera mbere y’ umwaduko w’abazungu kugeza ubu.
– Iki gitaramo kizaba kuwa 27 Nzeri 2014 mu Ishuri rya IPRC Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
– Umunyarwandakazi akwiye kwambara ate?
– Kwambara ipantaro ni uguta umuco?
– Hagati y’ishabure n’impenure ni iki cyerekan ubwambure kurusha ikindi?
– Hagiye gusobanurwa byinshi mu myambaro y’umwari n’umutegarugori bo hambere: ishabure, inkanda n’ubutegega, baratintugu, rukenyambavu….
Ababyeyi b’Ababyarwanda bibumbiye hamwe mu cyo bise Ijuru ry’Umucyo, bateguye igitaramo cyo gusobanura no kwerekana imyambarire y’Umunyarwandakazi guhera mbere y’ umwaduko w’abazungu kugeza ubu.
Mu Kiganiro na IGIHE, bamwe mu bagize Ijuru ry’ umucyo bavuze ko bihuje ngo bigishe abakobwa n’abagore kwambara Kinyarwanda kuko kuva cyera umukobwa n’umugore basabwa byinshi mu kwitwararika ngo barinde ubusugire bw’umuryango, bubahirize ingo zabo n’izindi ndangagaciro zo mu muco nyarwanda.

Kayitesi Therese, umubyeyi w’imyaka 73 akaba ari we ukuriye Ijuru ry’Umucyo, yavuze ko umuco ugendana n’igihe ariko ibihinduka bidakwiye gutuma abari n’abategarugori biyambika ubusa.
Yagize ati “Umuco mwiza ugendana n’igihe, hari ibihinduka, ariko bigomba kujyana no kwiyubahiriza, tuvuge niba bitewe n’akazi n’aho Isi igeze abagore bambara amapantaro, icyo gihe wanarenzaho ishati wenda igera hepfo, atari bya bindi bambara ugasanga ipantaro isa n’itamukwira cyangwa iri hasi aho ikariso igenda igaragara,…”
Kayitesi yakomeje agira icyo avuga ku bambara utwenda tugufi twerekana ibibero n’ibindi.
Yagize ati “Ariko kuki batifuza (abakobwa) gutera amatsiko, ibyo bintu waretse bigatera amatsiko aho guhora wereka abahisi n’abagenzi uko uteye,…”.
Kuvuga gusa uko abari n'abategarugori bawkiye kwamba bivuga ntibihagije, iyi akaba ariyo mpamvu bateguye igitaramo cyo kwerekana uko byakorwa bahereye mu kwerekana uko haambere bambaraga ndetse n’uko bakwambara ubu ntibibateshe agaciro.
Babajijwe niba byaba ari byiza ko ubu abantu bambara ishabure n’inkanda, Uwitwa Umubyeyi Clothilde, umuyobozi wungirije w’Ijuru ry’Umucyo yavuze ko ibintu byahindutse, ubu imyenda yaje kandi hambere abantu bari bafite uburere kuruta uko biri ubu.
Yagize ati “Ntabwo twagarura ishabure kuko ubu imyanda yaraje, ikindi kandi abantu ba kera babaga baratojwe, uwabaga yambaye ishabure ntiyasohokaga, uwabaga ageze mu gihe cyo kuba bamutuma yarapfunduye amabere, iyo yageraga mu nzira agahura n’abasore, baramuberekeraga bakareba hirya, ni ibintu batozwaga mu matorero…umuhungu wahuraga n’umukobwa yarebaga hirya, barabitozwaga nta hohoterwa ryabagaho, abana b’abahungu batozwaga kwirinda ikigayisha n’icyatuma batezezuka…”

Aba babyeyi, bavuga ko bazerekana byinshi muri iki gitaramo ari nako basobanura impamvu zabyo, hakazatangwa ubutumwa ahanini bugenewe urubyiruko ku byo bakwiye kwambara, bakambara icyo ari cyo cyose cy’iki gihe ariko kitabasuzuguje, kitagayitse kitanatesheje agaciro.
Ku rundi ruhande ariko, bavuga ko n’ababyeyi ubwabo bakwiye kwiheraho kuko hari abana bambara nabi babikomora ku babyeyi cyangwa batanakebuwe nabo.
Umubyeyi yagize ati “Natwe ababyeyi turiheraho, turasaba ababyeyi gutanga urugero rwiza aho gutoza umwana guhitamo icyiza, ntawe dusaba gusubira mu nkanda, ariko twambare twikwize,…"

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuwa 27 Nzeri 2014 mu Ishuri rya IPRC Kigali (ETO Kicukiro) guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira azaba ari ibihumbi 8 by’Amanyarwanda.
Abazitabira iki gitaramo bazanabona imbyino gakondo Nyarwanda ndetse hazaba hari na Sophie Nzayisenga uzaba ari gucuranga inanga.


Ibitekerezo 0